Inkuru Nyamukuru

Umwami Charles III bwa mbere azagirira ingendo hanze y’u Bwongereza

todayMarch 4, 2023

Background
share close

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, kuva atangiye inshingano azagirira ingendo ze za mbere zizamara iminsi itandatu mu bihugu by’u Bufaransa n’u Budage.

Izo ngendo zizatangira kuva tariki 26 Werurwe, Umwami Charles III azatangirira mu Bufaransa aho azagera i Paris ari kumwe n’umwamikazi, Camilla.

Muri uru ruzinduko ruzamara iminsi itatu kugeza tariki 29 Werurwe, azahita akomereza mu gihugu cy’u Budage.

Kuba umwami Charles III yarahisemo ibyo bihugu bibiri byo ku mugabane w’u Burayi, bisanzwe bicuditse cyane n’u Bwongereza, bifatwa nko gusahaka kurushaho gushimangira umubano nyuma y’uko u Bwongezera buvuye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Urugendo azagirira mu Bufaransa ngo ruzaba rugamije kwerekana urukundo Umwamikazi Elizabeth II yari afitiye icyo gihugu.

Charles III azaba kandi umwami wa mbere w’u Bwongereza uzageza ijambo ku nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa ndetse n’iy’u Budage.

Urugendo rw’umwami Charles III mu Bufaransa ruzaba nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, azagirira urugendo rwe rwa mbere muri icyo gihugu ku ya 10 Werurwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Hafashwe magendu y’ibilo birenga 800 by’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyamasheke, ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe, yafashe abacuruzi 11 bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu, ubwo bari bajyanye mu isoko ibilo 870 by’imyenda n’inkweto za caguwa n’ibitenge 25 binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko habanje gufatwa abatundaga iyo magendu ku magare […]

todayMarch 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%