Yari afite imfunguzo nyinshi n’itindo bikekwa ko yabyifashishaga mu gufungura inzugi n’amadirishya
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umutoni Claudine yafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa Zuba afite ibikoresho bitandukanye yari amaze kwiba muri urwo rugo.
Ati “Irondo ry’umwuga ryamubonye mu masaha ya saa saba z’amanywa arimo asohora ibikoresho bitandukanye yari yibye muri urwo rugo bahita batanga amakuru ku nzego z’umutekano zimuta muri yombi.
CIP Twajamahoro avuga ko ibikoresho byibwe mu rugo rw’uwitwa Hategekimana Innocent ari Flat TV Hisence Pouce 32, Amavalize abiri, costume z’abagabo 5, amapantalo 23, amakanzu 10, costume z’abagore 3, inkweto imiguru 10, Stabilisateur 1, Telefone ya Tablette Samsung 1, Udukapu two mu mugongo, n’indi myenda itandukanye.
Ibi bikoresho Umutoni Claudine ngo yabyibye akinguye inzu aho yakoresheje imfunguzo kuko yari afite imfunguzo nyinshi zitandukanye asanzwe akoresha yiba, akaba yari anafite itindo akoresha yica inzugi.
Amakuru arebana n’aho uyu mukobwa yari aturutse, CIP Twajamahoro avuga ko bamenye ko yari aturutse i Nyamirambo.
Umutoni Claudine na bimwe mu byo akekwaho kwiba
Ati “Iyo umubajije ntashaka gutanga amakuru y’uburyo yamenye ko urwo rugo nta muntu ururimo, gusa ikigaragara ni uko ashobora kuba afite abantu ba hafi bakorana na we batuye muri ako gace yibyemo.”
Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza. Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana Amakuru y’urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mugihe bivugwa ko yapfuye ku wa Mbere aho yari mu bitaro mu Bubiligi. Amwe mu mateka ya Gen Marcel Gatsinzi Gen Marcel Gatsinzi yaboneye […]
Post comments (0)