Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ku gushimangira ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’abimukira, n’abakora ubucuruzi bw’abantu.
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro kuri telefone ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023, nk’uko tubikesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Mu bindi baganiriyeho birimo n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku bijyanye n’ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’abinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Perezida Kagame na Rish Sunak, biyemeje gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ubwo bufatanye bugerweho neza.
Ku ya 14 Mata 2022, u Rwanda n’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu, amasezerano ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Sunak, banaganiriye kandi ku bijyanye n’ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ingamba mpuzamahanga zigamije gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro.
Hashize igihe hadutse ubushyamirane hagati y’umutwe wa M23 uri mu ntambara n’igisirikare cya FARDC. Ni ikibazo abayobozi ba RDC bakomeje gushinja u Rwanda bakavuga ko rufasha uyu mutwe.
Ibi birego u Rwanda rwakomeje kubyamaganira kure, rugashinja RDC gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarwanyi b'umutwe wa al-Shabab kuri uyu wa kabiri bongeye kwigarurira ikigo cya gisirikare kiri mu ntara ya Jubbaland mu majyepfo ya Somalia. Icyo kigo cya gisirikare uyu mutwe wongeye kwigarurira wari wagitakaje mu gitero cyagabwe n'ingabo za leta mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Umutwe wa al-Sahabab wemeye ko ari wo wagabye icyo gitero. Ndetse mu itangazo washyize hanze watangaje ko abarwanyi bawo banigaruriye intwaro zose zari ziri muri icyo […]
Post comments (0)