Inkuru Nyamukuru

Musenyeri mushya wa Kibungo agiye kwimikwa

todayMarch 8, 2023

Background
share close

Jean Marie Vianney Twagirayezu, watorewe na Nyirubutungane Papa Francisco kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, azimikwa ku itariki ya 01 Mata 2023.

Ni mu butumire Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yamaze gushyira ahagaragara, aho buvuga ko afatanyije n’abakirisitu ba Diyosezi ya Kibungo, anejejwe no gutumira abantu mu itangwa ry’Ubwepisikopi buzahabwa Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu.

Muri ubwo butumire, yagaragaje ko iyo mihango yitangwa ry’Ubwepisikopi izaba kuwa gatandatu itariki ya 01 Mara 2023, mu gitambo cy’Ukarisitiya kizatangira saa yine i Kibungo kuri Sitade Cyasemakamba.

Musenyeri Twagirayezu yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ku itariki ya 20 Gashyantare 2023, nyuma y’imyaka irenga ine iyo Diyosezi itagira umushumba bwite, aho yayoborwaga na Antoine Cardinal Kambanda Arikiyeskopi wa Kigali.

Iryo tangazo risohotse mu gihe Musenyeri Twagirayezu ari kumwe na bagenzi be i Roma, mu ruzinduko ruzwi ku izina rya Visita Ad Limina Apostolorum batumiwemo na Nyirubutungane Papa Francisco.

Musenyeri Twagirayezu wavutse mu 1960 ukomoka muri Diyosezi ya Nyundo, ni umushumba wa gatanu wa Kibungo inyuma ya Mgr Joseph Sibomana, Mgr Rubwejanga Frédéric, Mgr Kizito Bahujimihigo na Antoine Cardinal Kambanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gutanga no guhabwa ingingo bishobora gutangira bitarenze Gicurasi 2023 – MINISANTE

Itegeko rigena ibyo gutanga ingingo (Organ donation), biteganyijwe ko rizasohoka mu Igazeti ya Leta mu bihe bya vuba, nyuma ubuvuzi bujyanye no gusimbuza ingingo mu Rwanda bukaba bwatangira muri Gicurasi uyu mwaka 2023. Ni itegeko rishya risimbura iryatowe mu 2010, rikavugururwa mu 2018, nyuma bikaza kugaragara ko hakenewe gutorwa itegeko rishya muri urwo rwego kuko iryari rihari ryarimo ibyuho. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iryo tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa rizaha, […]

todayMarch 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%