Inkuru Nyamukuru

Musanze: Minisitiri Musabyimana yahwituye ubuyobozi nyuma yo kutitwara neza mu mihigo

todayMarch 8, 2023

Background
share close

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagiriye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, yaganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’ako karere, barebera hamwe icyagateye kutesa neza imihigo ya 2021/2022.

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa

Muri iyo nama, Minisitiri Musabyimana yageneye abayobozi b’inzego z’ibanze umwanya munini, ngo bagaragaze impamvu yatumye akarere kitwara nabi mu kwesa imihigo, aho kari mu myanya itatu ya nyuma, bareba n’icyakorwa kugira ngo ubutaha kazarusheho kwitwara neza.

Umwe ati “Umwanya twagize waratubabaje, icyaduteye gutsindwa ni ukutuzuza neza igenamigambi. Twagize uburangare cyane cyane mu bukangurambaga bwa mituweli na EjoHeza, ntabwo twabikoze neza ngo tubashe kwegera abaturage uko bikwiye, isomo twararibonye turabikosora”.

Undi ati “Aho twatsindiwe twarahabonye, ntabwo ibyatubayeho bizongera ubu tugiye kurushaho kwegera abaturage, tubasobanurira uruhare rwabo mu bibakorerwa”.

Nyuma y’uko Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa 25 mu turere 27 twahize imihigo, abaturage baratunga agatoki ubuyobozi butabegera ngo bubasobanurire iyo mihigo, kugira ngo babashe gufasha ubuyobozi kuyesa.

Abayobozi bagaragaje impamvu zatumye batesa imihigo uko bikwiye

Ikindi abo baturage baganiriye na Kigali Today bagarutseho, n’uko hari ubwo bagira ibibazo bashaka abayobozi bakababura, bigatuma ibyo bibazo byiyongera birimo ubujura n’urugomo.

Hakizimana Janvier wo mu Murenge wa Musanze ati “Umwanya twagize urababaje, nari nibereye kuri televisiyo, numvise Akarere ka Musanze kari muri dutatu twa nyuma, ndababaye cyane, byose bituruka ku bayobozi batatwegera, batwegereye bakatubwira imihigo bahize tukabafasha kuyesa byaborohera naho bo ni ukwirirwa baduhiga ngo dukore n’ibyo tutazi. Dufite ingufu zo gukora ariko abayobozi ntibatwegera”.

Undi ati “Musanze ni umujyi wa Kabiri mu gihugu, ukurikira Kigali ariko mu mihigo ntibyagenze neza, byose bituruka ku bayobozi, abaturage bahora bijujuta ko batagira uruhare mu gutegura imihigo, niyo mpamvu tuba abanyuma. Abayobozi nibakanguke begere abaturage babagishe inama bamenye icyo bakeneye”.

Baganiriye ku ngamba zatuma ubutaha bitwara neza mu mihigo

Minisitiri Musabyimana yanenze abayobozi bategera abaturage ngo bumve ko aribo bari ku isonga ya byose, anenga abatanga serivisi mbi ku baturage, aho batabegera ngo babasobanurire uruhare rwabo mu bibakorerwa, asaba kandi abo bakozi kugira ubufatanye buri wese imihigo akayigira iye.

Yasabye kandi abo bayobozi gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa, gukumira amakimbirane mu miryango, gufatanya n’abayobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo, kujyana abana ku ishuri, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana n’ibindi.

Avuga ko ku mishinga ireba inzego nkuru z’Igihugu, azabafasha haba mu bitekerezo haba no mu buvugizi, asaba abayobozi kwikubita agashyi, basenyera umugozi umwe, baharanira kwesa neza imihigo y’umwaka utaha.

Minisitiri Musabyimana yasuye abaturage mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze

Nyuma y’iyo nama, Minisitiri Musabyimana yifatanyije n’ubuyobozi mu Karere ka Musanze kuganiriza abaturage mu nteko zabo, zabereye mu mirenge imwe n’imwe igize ako karere.

Mu mihigo y’umwaka ushize, Akarere ka Musanze kari ku mwanya wa 25 n’amanota 67,65%, gakurikirwa n’aka Rutsiro kagize amanota 66,27%, Burera iza ku mwanya wa nyuma aho yagize amanota 61,79%.

Abatuye Umurenge wa Kimonyi bishimiye kwakira Minisitiri Musabyimana

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musenyeri mushya wa Kibungo agiye kwimikwa

Jean Marie Vianney Twagirayezu, watorewe na Nyirubutungane Papa Francisco kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, azimikwa ku itariki ya 01 Mata 2023. Ni mu butumire Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yamaze gushyira ahagaragara, aho buvuga ko afatanyije n’abakirisitu ba Diyosezi ya Kibungo, anejejwe no gutumira abantu mu itangwa ry’Ubwepisikopi buzahabwa Nyiricyubahiro Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu. Muri ubwo butumire, yagaragaje ko iyo […]

todayMarch 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%