Imikino ihuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba yatangijwe ku mugaragaro kuri Kigali Pelé Stadium, mu birori byasusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari.
U Rwanda rugiye kwakira imikino ya EAPCCO ku nshuro ya mbere
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, hatangiye imikino ihuza ibihugu bigize Umuryango w’Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO), ni irushanwa rihuza ibihugu umunani bizaba bihatana mu mikino 13 itandukanye.
Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya kane, bazaba bahatana mu mupira w’amaguru, Netball, Volleyball, Basketball, Handball, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, iteramakofe, kurasa n’indi itandukanye.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Gasana Alfred ni we wari umushyitsi mukuru
Ibihugu byitabiriye iyi mikino ni u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia ndetse n’u Rwanda rwakiriye irushanwa.
Ibirori byo gutangiza aya marushanwa byayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred, yari kumwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye ndetse n’uhagarariye Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) mu Karere, Gideon Kimilu.
Post comments (0)