Inkuru Nyamukuru

Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera ari 7, ubu zimaze kugera kuri 58

todayMarch 28, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buvuga ko Intare zoherejwe muri Pariki mu 2015 ari zirindwi, zakomeje kwiyongera, ubu zikaba zigeze kuri 58.

Mu gihe hari hashize imyaka igera kuri 15 nta ntare irangwa muri Pariki y’Akagera, kuko zari zarashizemo kubera impamvu zitandukanye, intare zazanywemo ziturutse muri Afurika y’Epfo, zimaze kongera kororoka.

Mu 2015 hazanywe intare zirindwi muri Pariki y’Akagera, mu 2017 bazana izindi ebyiri bituma umuryango wazo waguka ku buryo bwihuse.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare zari zaracitse burundu muri Pariki y’Akagera mu 2001, nyuma y’imyaka 15 nta ntare irangwa muri iyo Pariki, hazanywe intare mu rwego rwo kuzana impinduka mu bukerarugendo buhakorerwa, kugeza ubu muri 2023, umubare w’izo ntare ukaba ukomeje kwiyongera , aho zimaze kuba 58.

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni yo yonyine mu Rwanda ibonekamo inyamaswa nini eshanu (Big Five), kuko ifite intare, ingwe, inzovu, inkura z’umukara, ndetse n’imbogo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imibumbe itanu yagaragaye iri ku murongo umwe n’Ukwezi

Imibumbe iatnu irimo Mercury, Jupiter, Venus, Uranus, Mars, n’Ukwezi yari ku murongo umwe w’igice cy’uruziga mu ijoro ryo kuwa mbere, kandi ibi bamwe babashije kubirebesha amaso yonyine. Ibi byabaye mu ijro ryo ku wa mbere tariki 27 Werurwe, kenshi byitwa “akarasisi k’imibumbe” byagaragaye ubwo izuba ryari rirenze mu gice cy’isi cyo mu burengerazuba. Ababashaga kureba neza ahirengeye mu kirere gicyeye babonaga neza ako “karasisi”. Mu mpeshyi ishize imibumbe ya Mercury, […]

todayMarch 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%