Ubwo bagiranaga ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose two mu Rwanda bazwi nka ‘Rushingwangerero’ nk’izina ry’ubutore bahawe, yabashimiye uburyo bavuga neza Ikinyarwanda, abasaba gufasha bamwe mu bayobozi babakuriye kunoza urwo rurimi.
Ni nyuma yo kwitabira itorero ry’Igihugu ryaberaga mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe 2023, buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bakaba baragenewe umwanya wo kwitabira iryo torero, aho icyiciro gisoza itorero ba Gitifu b’Utugari mu Ntara y’Amajyaruguru bahujwe n’ab’Umujyi wa Kigali.
Ubwo abo bitabiriye iryo torero bari bagenewe umwanya wo guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, yabashimiye uburyo bavuga neza Ikinyarwanda, abasaba guhugura abayobozi babakuriye.
Ati “Ikibazo cyitaremereye cyane umuntu yavuga no mu buryo bw’ibiganiro, ariko tukagiha uburemere gikwiye ni ikibazo cy’ururimi, njya mbivugaho rimwe na rimwe, ariko hano numvise abayobozi b’utugari batameze nk’abandi, Ikinyarwanda baracyumva ariko mudufashe natwe kucyumva”.
Arongera ati “Ariko ngira ngo hari abafite ikibazo cy’urwo rurimi badashaka no gufashwa, ngira ngo cyangwa bumva batabikeneye, ariko turaza kubafasha guhora tubibutsa”.
Perezida Kagame yavuze ibintu bibiri bituma abantu bavuga nabi ururimi, aho yavuze ko muri buri rurimi hari abahindura urwo rurimi kubera ko hari ibyahanzwe biriho bijyanye n’ubuhanzi bakora.
Ati “Hari abantu bagera aho bagahindura ururimi kubera ko hari ibyahanzwe biriho bijyanye na Arts, hari indimi bivugira zijyanye n’uko bishakiye, abo ni aba star ku rugero rwacu, bakarugoreka bijyanye n’icyo bashaka kugeraho ngira ngo ibyo biremewe nk’uko nkeka…”
Arongera ati “Mu ndimi zose…, mu Cyongereza, hari Icyongereza cy’ubundi bwoko abantu bivugisha kubera ko ari uko babishatse, bijyanye n’uko bitereye mu buzima bwabo, wenda no mu Gifaransa ni uko simbizi na bo hari abakivuga uko bishakiye bijyanye…, mugerageze nka ba twebwe abayobozi barenze ab’utugari twige Ikinyarwanda”.
Ati “Sinzi niba mujya mwumva abantu mu kuvuga no kwandika bakavuga ngo ‛ntago’, Ikinyarwanda ‛ntago’, ntabwo kibaho, ntabwo ari ikinyarwanda, ubwo ndabivugira ku bayobozi bajya banyandikira amabaruwa ngasangamo Ikinyarwanda ‛Ntago’, ‛ntago’ ntabwo bibaho, ushaka gukomeza kuvuga ‛ntago’, icyo ni ikibazo cyawe kirakureba”.
Yavuze no ku ijambo “Guhereza”, ati “Hari ikindi cyaje bavuga ngo Namuhereje, uziko abantu batangaga inka, ntabwo uvuga ngo namuhereje inka, ni ‛yampaye inka’, guhereza ni ikindi kibazo, guhereza ni nk’ibyo mu Kiliziya cyangwa igikorwa kiri kuba, iyo umuntu akugabiye ikintu ntabwo uvuga ngo yaguhereje”.
Perezida Kagame yagarutse no ku yandi magambo ati “Ntibavuga ‛amanama’, bavuga inama, inama zishobora kuba nyinshi zikaba nke, ariko ni inama. Hari icyitwa akazi, ntabwo ari utuzi, hari amashyi, amashyi nk’ayo mwahoze mukoma, ntabwo ari amashi ni amashyi, kuko ushobora kubikoresha bigatera ikibazo, menya gutandukanya Gushira no Gushyira”.
Perezida Kagame yibajije impamvu umwanya wo kwigisha Ikinyarwanda wakuwe kuri Televiziyo y’u Rwanda, aha ijambo Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascene Bizimana, ngo asobanure impamvu iyo gahunda yakuweho.
Mu kumusubiza, Minisitiri Bizimana yagize ati “Ibyo muvuga ni byo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Ikinyarwanda kigenda gitakaza ireme, hari amagambo mwatanzeho urugero ngo Kwimbika, ubundi bavuga gucukumbura, bakunze kubikoresha nko ku bushakashatsi ngo ‛ubushakashatsi bwimbitse’, nk’uko byatuguyemo nyamara si byo ni ubushakashatsi bucukumbuye”.
Arongera ati “Turaza gushaka uburyo bwo kubigarura kugira ngo Ikinyarwanda kigende kiba umuco, kuko burya iyo ururimi rupfuye biragora kugira ngo Igihugu gishobore kugira inkingi zacyo, no mu nzego z’imirimo turaza kubigira akamenyero, kuko hari inzego zimwe umuntu ajyamo iyo utavuga Icyongereza bikagorana. Usanga abaturage bakunda kubigaragaza nk’ikibazo, na ho dukwiye kuhakosora ururimi rwacu tukaruhesha agaciro, iz’amahanga na zo tukaziga neza tukazimenya”.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba rw’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera aba Ofisiye bagera ku 2430. Iri tangazo ryashyizwe hanze hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 3023, rivuga ko abo basirikare bazamuwe mu ntera bahawe amapeti arimo Captain na Lieutenant. Iri tangazo rigira riti: "Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba rw’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera ba Ofisiye 2430, barimo 1119 bavuye […]
Post comments (0)