Ubwenge bw’ubukorano Artificial Intelligence (AI) bushobora gusimbura abakozi bahoraho miliyoni 300, nk’uko bivugwa na raporo ya banki y’ishoramari ya Goldman.
Artificial Intelligence, ni ubuhanga bwo guha imikorere ya za mudasobwa ubushobozi bwo kwigana ubwenge bw’umuntu, Raporo ya Banki y’Ishoramari ya Goldman yatangaje ko bushobora gusimbura kimwe cya gatatu cy’imirimo i Burayi no muri Amerika.
Iyo raporo ivuga ariko ko ibi bishobora nanone gusobanura indi mirimo mishya no kwiyongera k’umusaruro, kuko ubu buhanga bushobora kandi kuzamura ku mwaka agaciro rusange k’ibicuruzwa na serivisi bikorwa ku isi ku kigero cya 7%.
Ubwoko bw’ubu bwoko bw’ubwenge bw’ubukorano bushobora gutegura ‘content’ (akazi) kadatandukanye n’akakozwe n’umuntu, ibintu iyo raporo ivuga ko ari intambwe komeye.
Leta y’u Bwongereza, irifuza guteza imbere ishoramari muri ubu bwenge bw’ubukorano mu kuzamura umusaruro w’ubukungu mu gihugu, ndetse iri mubukangurambaga bwo kubwira abaturage ko nta mpungenge iryo koranabuhanga riteje.
Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga Michelle Donelan yabwiye ikinyamakuru The Sun ati: “Turashaka gukora ku buryo AI ifasha mu buryo dukora hano mu Bwongereza, ntize kibivuyanga igatunganya akazi kacu neza, aho kugatwara.”
Iriya raporo ivuga ko ingaruka za Artificial Intelligence AI, zizaba zitandukanye mu nzego zitandukanye kuko 46% by’imirimo mu butegetsi na 44% mu mwuga w’amategeko ishobora gukorwa n’iri koranabuhanga, ariko rigakora 6% gusa mu bwubatsi na 4% mu kubungabunga ibikorwa remezo (maintenance).
Abayobozi ba Banki ya Kigali (BK), kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, bahuye n’abakiriya b’iyo banki by’umwihariko abagore, batuye mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kubashimira no gukomeza kwizihiza umunsi w’abagore wizihizwa muri uku kwezi kwa Werurwe. Abakiriya ba Banki ya Kigali bahawe ishimwe Mu biganiro bagiranye na BK, abo bakiriya bayo bashimye uburyo iyi banki idahwema kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye byo kwiteza imbere, ariko banasaba […]
Post comments (0)