Inkuru Nyamukuru

Twiteguye guhangana-Umutoza w’Amavubi mbere yo guhura na Benin

todayMarch 29, 2023

Background
share close

Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko n’ubwo umukino bafitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium ukomeye ariko bazakora ibishoboka byose.

Umutoza w’Amavubi avuga ko yishimira akazi abakinnyi be bari gukora kandi ko biteguye guhatana bagatsinda Benin kuri uyu wa Gatatu

Carlos Ferrer akomeza avuga ko n’ubwo mu mukino wabereye muri Benin batakaje amanota abiri ariko byatewe no kubona ikarita itukura kuko iyo bitaba ibyo bari kwegukana intsinzi kandi ko n’ubwo bibaho ariko bazirinda gutsindwa mu minota ya nyuma nk’uko byagenze batsindwa ku munota wa 82.

Ati ”Icyo gihe twatakaje amanota abiri ariko iyo uriya mukino tutabura umukinnyi twari gutsinda, icyo niteze ni ukudatsindwa igitego mu minota ya nyuma ariko n’umupira w’amaguru buri kintu cyose cyaba.”

Imanishimwe Emmanuel na Nsabimana Aimable bose bakina bugarira

Mu gihe Amavubi yatsinda umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Saa Cyenda yahita afata umwanya wa kabiri mu itsinda kuko ikipe ya Mozambique iwuriho n’amanota ane(4), kuri uyu wa Mbere yatsinzwe umukino wa kane iwutsindiwe na Senegal mu rugo igitego 1-0, bityo Amavubi akaba yahita agira amanota atanu byayongerera amahirwe yo kuzabona itike y’Igikombe cya Afurika 2023.

Imanishimwe Emmanuel na Nsabimana Aimable bose bakina bugarira

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubwenge bw’ubukorano bushobora gusimbura imirimo miliyoni 300

Ubwenge bw’ubukorano Artificial Intelligence (AI) bushobora gusimbura abakozi bahoraho miliyoni 300, nk’uko bivugwa na raporo ya banki y’ishoramari ya Goldman. Artificial Intelligence, ni ubuhanga bwo guha imikorere ya za mudasobwa ubushobozi bwo kwigana ubwenge bw’umuntu, Raporo ya Banki y’Ishoramari ya Goldman yatangaje ko bushobora gusimbura kimwe cya gatatu cy’imirimo i Burayi no muri Amerika. Iyo raporo ivuga ariko ko ibi bishobora nanone gusobanura indi mirimo mishya no kwiyongera k’umusaruro, kuko […]

todayMarch 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%