Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatanze amahirwe ku bantu bafite ibinyabiziga bifuza gukorera mu Ntara y’Amajyarugu, mu turere twa Musanze, Gicumbi na Gakenke.
Mu itangazo yashyize ahagaragara tariki 29 Werurwe 2023, RURA yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kunoza no kwegereza abagenzi serivisi zokubatwara mu buryo bwa rusange mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iki kifuzo RURA ivuga ko yagitanze ishingiye ku makuru y’ibanze, yatanzwe ku mihanda yo mu Turere twa Gakenke, Gicumbi na Musanze, cyane cyane ku mubare w’abagenzi bakoresha iyo mihanda bakenera serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
RURA ivuga ko ishyizeho izi gahunda nyuma yo gusura no kugenzura imihanda yagaragajwe n’utwo turere, ko ikeneye serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Post comments (0)