Inkuru Nyamukuru

Perezida wa Sena muri Namibia yishimiye kwigira ku buryo u Rwanda rukorera mu mucyo

todayMarch 30, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakiriye mu biro bye Perezida wa Sena ya Namibia, Rt. Hon. Lukas Sinimbo Muha, bagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi bombi byibanze ku mikoranire ya guverinoma n’inteko ishinga amategeko mu gushaka umuti w’ibibazo bibangamira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. ndetse biteganyijwe ko hari amasezerano agomba gusinywa hagati y’inteko zishingamateko z’ibihugu byombi.

Lukas Sinimbo Muha, yavuze mu minsi bamaze mu Rwanda barwigiyeho byinshi birimo kunoza neza inshingano no gukorera mu mucyo. Byumwihariko mu nteko ishinga amategeko ndetse n’uburo ikorana n’ibiro bya Minisitri w’Intebe.

Yagize ati “Twaje kwigira ku biro bya Ministiri w’Intebe uburyo ibi biro bikurikirana ibikorwa byose bya guverinoma, rero twaje kwiga uburyo ibi biro bikorana n’inteko ishinga amategeko dore ko natwe turi abo mu nteko ishinga amategeko, rero muri ibyo tukagereranya tureba uko ishyira mu bikorwa ibyo ishinzwe ndetse tunabigereranya uko twe tubikora muri Namibia. Mu magambo make ibi ni byo bitumye turi aha, kandi ndangira ngo mbamenyeshe ko twize rwose, by’umwihariko kunoza neza inshingano no gukorera mu mucyo.”

Perezida w’inama y’igihugu (Sena) muri Namibia Lukas Sinimbo Muha yashimye uburyo u Rwanda ari igihugu gikorera mu mucyo hagamijwe kunoza inshingano.

Senateri John Bonds Bideri, Perezida wa komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga avuga ko uru rugendo rw’izi ntumwa za Namibia rugamije gushimamngira umubano mu nzego zitandukanye byumwihari mu mikoranire y’inteko zishinagamategeko.

Ati “Muri Sena tugira ubufatanye muri dipolomasi nizindi nzego zityandukanye zirimo n’inteko zishingamategeko zitandukanye mu rwego rwo gukorana no kumenya ibyo bakora, kugira ibyo twigiranaho byumwihariko no kurushaho kubaka umubano no gufatanyiriza hamwe aho bikenewe, ibi byose n’ingenzi cyane kandi biroroshye iyo abantu bashyize hamwe.”

Iri tsinda ryaturutse muri Namibia, uretse gusura ibikorwa by’inteko ishingamategeko no gusobanurirwa imikorere yayo, Senateri Bideri yavuze ko banasobanuriwe gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, gahunda y’umwiherero w’abayobozi bakuri b’igiheu, inama y’igihugu y’umushyikirano n’izindi gahunda byose bigamije kubafasha mu mikorere y’inzego zabao ubwo bazaba basubiye mu gihugu cyabo.

Bideri yakomeje avuga ko ikintu gikomeye cyifuzwa nk’ibihugu bya Afurika ari ubufatanye yise south to south cooperation mu gufasha ibihugu bya Afurika kugira ibyo byigiranaho aho kugira ngo inteko ishinga amategeko ya Namibia ijye kwigira ku nteko ishinga amategeko yo mu  Bwongereza nyamara hari ibyo yakwigira k’u Rwanda narwo rukagira ibyo ruyigiraho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisco yajyanywe mu bitaro kubera indwara yo mu buhumekero

Leta ya Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko agiye kumara iminsi mu bitaro kubera ibibazo by'ubuhumekero, nyuma y’uko mu minsi ishize yari afite ikibazo cyo guhumeka neza. Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Fransisiko w’imyaka 86, atarwaye COVID-19, ariko akeneye imisi itari mike yo gukurikiranwa n’abaganga. Amakuru avuga ko kuwa gatatu mu gitondo yakiriye anumva abantu, igikorwa akora rimwe mu cyumweru ku rubuga rwa Mutagatifu Petero. Mu 2021 yabazwe […]

todayMarch 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%