Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yibukije Minisitiri Utumatwishima kwita ku muco w’abakiri bato

todayMarch 31, 2023

Background
share close

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’urubyiruko Dr Abdallah Utumatwishima wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 Perezida Paul Kagame yamusabye kwita ku muco w’abakiri bato kuko uburere ari ryo shingiro rya byose.

Minisitiri mushya w’urubyiruko, Abdallah UTUMATWISHIMA

Pereida Kagame yabwiye Mininisitiri w’urubyiruko ko inshingano agiyemo zo gufasha igihugu kuyobora urubyiruko ko ari inshingano ziremereye cyane kuko urubyiruko ari rwo hazaza hejo h’u Rwanda.

Ati “Urubyiruko bivuze ko rukenerwa mu gihe kiri imbere kurushaho ariko bivuze ko ibyo bisaba guha umwanya uburere. Kugira ngo abana bakure neza bazagire akamaro ejo hazaza biterwa n’uburere wabahaye, imico, wabatoje, n’imyifatire ibaranga. Ibi rero mubyiteho cyane.

Perezida Kagame mu muhango wo kurahiza Minisitiri mushya w’Urubyiruko

Kwiga ni byiza, kugira ubumenyi nabyo ni byiza, ariko bigira umumaro iyo bisanze ufite ubuzima bwiza bukubaka kandi bigashingira kuri za Ndangagaciro ziba zikenewe mu bantu”.

Perezida Kagame yavuze ko umuco ukenerwa aho ariho hose cyane cyane iyo bigeze mu gukorera inyungu rusanjye z’igihugu.

Ati “Minisitiri mushya nawe ukiri muri urwo rugero muri iyo myaka cyangwa se nibwo akiruvamo, ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko ntimuzibagirwe ku byo uburere butwigisha”.

Perezida Kagame yibukije Minisitiri Dr Utumatwishima ko nta muntu uba utaranyuze mu myaka yo gutozwa umuco kandi ko abahanyuze mbere bafite byinshi bakwigisha abakiri bato.

Yibukije Minisitiri w’urubyiruko ko nta rwego rukora rwonyine ahubwo mu nshingano z’ubuybozi hazamo uburyo bwo gufashanya kugira ngo igihugu gitere imbere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Abdallah Utumatwishima Minisitiri w’Urubyiruko tariki 24 Werurwe 2023 asimbura Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko guhera mu 2017.

Yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n’ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer ubu akaba yakoraga mu bitaro bya Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.

Bafashe ifoto y’urwibutso

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka barasaba ko uyu murimo uhabwa agaciro

Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi, kugira ngo uyu murimo wabo uhabwe agaciro ukwiriye. Abatwara amakamyo manini yambukiranya imipaka barasaba ko uyu murimo wahabwa agaciro Aba bashoferi bavuga ko akazi bakora kagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage muri rusange, ariko abagakora bakaba batitabwaho uko bikwiriye. Nyamara ariko aba bashoferi bavuga ko bahura n’ingorane zitandukanye haba mu gihe bari mu kazi cyangwa nyuma yo […]

todayMarch 31, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%