Inkuru Nyamukuru

Perezida Ruto yagaragarijwe urugwiro n’abatuye i Nyamata, ahanywera icyayi

todayApril 5, 2023

Background
share close

Perezida William Ruto, uri mu ruzinduko mu Rwanda yagaragaye ahuza urugwiro n’abaturage bo mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ndetse anahanywera icyayi.

Perezida William Ruto yagaragaye ahuza urugwiro n’abatuye i Nyamata ubwo kuri uyu wa gatatu ari kumwe na Perezida Paul Kagame, basuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA).

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto yasangije abamukurikira kuri Twitter, Perezida Ruto, yagaragaye ari mu gaca ka Nyamata asuhuza abaturage bari ku muhanda bamugaragariza urukundo nabo bamugaragariza n’ubwuzu.

Perezida Ruto yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Mu magambo yaherekeje ayo mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati “Naganiriye ndetse nsangira icyayi n’aba-Husters muri Calibou Restaurant, iri i Nyamata mu karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw’u Rwanda”.

Ruto aho yari yicaye ari kunywa icyayi muri Calibou Restaurent yari yicaranye na Minisitiri Dr Biruta na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua muri restaurant bari kumwe n’abandi bayobozi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida William Ruto yasuye ikigo Irembo, urubuga rwa interineti Abanyarwanda n’abanyamahanga bakoresha basaba serivisi rusange.

Bamugaragarije urugwiro
Abaturage bari benshi ku muhanda basuhuza Perezida Ruto

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gukuraho inzitizi ku mipaka y’ibihugu bya EAC, byakoroshya ikibazo cy’ubuzima buhenze – Perezida Ruto

Perezida William Ruto uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ari kumwe na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basubiza ibibazo bitandukanye, yaba ibireba u Rwanda, ibireba Kenya ndetse na bimwe mu bireba Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (AEC), aho avuga ko hakiri inzitizi mu kwambukiranya imipaka y’ibyo bihugu. Mu banyamakuru babajije ibibazo, harimo uwa Azam TV yo muri Tanzania, wabajije ikijyanye n’ubuzima bukomeje guhenda mu bihugu bigize EAC, ugasanga abaturage batunga agatoki […]

todayApril 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%