Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Ikamyo yagwiriye inzu batandatu bajyanwa mu bitaro

todayApril 5, 2023

Background
share close

Mu ma saa saba zo kuri uyu wa Gatatu itariki ya 05 Mata 2023, ikamyo yakoze impanuka igwirira inzu irimo abantu Imana ikinga akaboko, gusa bahise bajyanwa mu bitaro ngo bakurikiranwe.

Iyo modoka yari ipakiye ifarini, yavaga i Kigali yerekeza i Musanze, irenze kuri Base, igeze mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, igwira inzu iri munsi y’umuhanda, umushoferi n’abari muri iyo nzu, bahita bajyanwa mu bitaro bya Nemba ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Nkurunziza Jean Bosco, yagize ati “Nibyo iyo mpanuka yabaye, yabereye imbere yanjye kuko nari ndi kumwe n’abaturage hafi aho”.

Arongera ati “Twahise dutabara dukuramo abaturage bari barimo, batandatu barimo n’umushoferi n’undi bari kumwe mu modoka twahize tubihutana mu bitaro bya Nemba”.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba iyo modoka yagwiriye abantu bose bakaba bariho, asanga ari nk’amahirwe yabayeho kuko iyo mpanuka yari ikomeye.

Ati “Muri rusange abagiye kwa muganga bose ni batandatu nta wagize ikibazo, ni amahirwe twagize kuba ntawe yahitanye. Turashimira abaduhaye ubufasha barimo ibitaro bya Nemba, by’umwihariko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, Polisi, inzego zose zaje ziradufasha”.

Yahumurije abaturage ayoboye, agira ati “Ubutumwa dufite ni uguhumuriza abaturage bacu, tuba tubari hafi kugira ngo nihavuka ikibazo tunabatabare n’izindi nzego dufatanya”.

Ntiharamenyekana impamvu yateye iyo mpanuka, Polisi ikaba ikomeje iperereza mu rwego rwo kumenya icyayiteye n’ibyangiritse, dore ko iyo kamyo yaguye nta yindi modoka zigonganye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Ruto yagaragarijwe urugwiro n’abatuye i Nyamata, ahanywera icyayi

Perezida William Ruto, uri mu ruzinduko mu Rwanda yagaragaye ahuza urugwiro n’abaturage bo mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ndetse anahanywera icyayi. Perezida William Ruto yagaragaye ahuza urugwiro n'abatuye i Nyamata ubwo kuri uyu wa gatatu ari kumwe na Perezida Paul Kagame, basuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA). Mu butumwa buherekejwe n'amafoto yasangije abamukurikira kuri Twitter, Perezida Ruto, yagaragaye ari mu […]

todayApril 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%