Inkuru Nyamukuru

Abanyamuryango ba Muganga SACCO bagiye gutangira gukoresha amakarita mpuzamahanga

todayApril 6, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO, buratangaza ko bitarenze muri uyu mwaka abanyamuryango batangira gukoresha amakarita mpuzamahanga yo kubitsa no kubikuza, mu rwego rwo kuborohereza igihe bari mu mahanga.

Abanyamuryango ba Muganga SACCO bagiye gutangira gukoresha amakarita mpuzamahanga

Ni nyuma y’uko iyi koperative imaze igihe cy’umwaka umwe gusa, itangiye gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe na Banki nkuru y’Igihugu (BNR), kuko batangiye bakora nk’ikimina cyo kubitsa no kugurizanya gihuriwemo n’abakozi ba Leta bo mu nzego z’ubuzima.

Mu nteko rusange isanzwe ya 4 y’abanyamuryango ba Muganga SACCO, yateranye ku wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, ari nayo ya mbere yari iteranye kuva bahinduka ikigo cy’imari, hatangajwe ko umwaka wa 2022 waranzwe n’imirimo itandukanye, yibanze cyane mu gushaka ibyangombwa bibemerera gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe na BNR, ndetse n’ikigo gishinzwe amakoperative, ariko kandi ngo nta kabuza ko uyu mwaka uzajya kurangira abanyamuryango batangiye gukoresha ikarita mpuzamahanga.

Byakiriwe neza n’abanyamuryango, kuko bavuga ko ikoreshwa ry’ikarita mpuzamahanga muri koperative yabo, ari bumwe mu buryo bugiye kuborohereza by’umwihariko igihe bari hanze y’Igihugu, kubera ko uwajyagayo byamusabaga kugenda yitwaje amafaranga mu mufuka, ibintu bishobora kumuviramo kuyibwa cyangwa se akanayabura mu bundi buryo.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gakoma, Dr. Pascal Ngiruwonsanga, avuga ko gukoresha ikarita mpuzamahanga bigiye kurushaho kuborohereza.

Ati “Ni inyungu ku banyamuryango kubera ko waba uri mu gihugu, waba uri mu bindi bihugu, uzajya ubasha kuba wagira uburyo ubona ayo mafaranga. Ni ibintu byiza cyane twishimira, kuko icyo biba bivuze ni uko ikigo cyacu kiba cyavuye ku rwego twavuga ko twari hari, ahubwo twagiye mu rundi rwego rw’ikoranabuhanga mu ruhando mpuzamahanga.”

Peninah Mukanoheri ati “Nitugira umugisha bikihuta ku buryo umuntu yagira ikarita mpuzamahanga, icyo bizadufasha ni uko bizatwongerera umutekano w’amafaranga, niba ufashe urugendo ugiye mu kindi gihugu, ntabwo ukeneye kugendana amafaranga, uragenda uyafate aho ugeze, urumva ko mu bijyanye n’igihe n’umutungo bizadufasha neza.”

Major Rtd Gasherebuka avuga ko bitarenze 2023 ikarita mpuzamahanga izaba yatangiye gukoreshwa

Umuyobozi Mukuru w’inama y’ubuyobozi ya Muganga SACCO, Major Rtd Jean Damascène Gasherebuka, avuga ko ku ikubitiro bagiye gutangirana n’ikarita zikora imbere mu gihugu, ariko ngo bitarenze uyu mwaka baraba batangiye gukoresha iziri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Abanyamuryango bacu bose ni abaganga, ni abantu batembera cyane, ni ngombwa ko bagira bene ayo makarita, niba aje ari umunyamuryango wa Muganga SACCO ntazifuze kujya n’ahandi ngo kubera ko hari icyo yabuze muri Muganga SACCO. Ibiganiro byaratangiye na BK, turibaza ko uyu mwaka wa 2023 bizaba byatunganye, bakaba bakoresha amakarita mpuzamahanga, ariko aya hano mu gihugu byo biri hafi cyane rwose.”

Koperative Muganga SACCO ifite umutungo ubarirwa muri Miliyari zirenga 6.54Frw, bakaba bamaze gutanga inguzanyo zirenga Miliyari 2.8, naho inyungu babonye muri uyu mwaka ingana na miliyoni 32, mu gihe abanyamuryango barenga 9500.

Umuyobozi Mukuru wa Muganga SACCO, Claudine Uwambayingabire
Bahamya ko ikarita mpuzamahanga rizarushaho kubafasha mu kubitsa no kubikuza by’umwihariko bari mu mahanga

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Slovenia byagiranye ibiganiro bigamije kwagura umubano

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urska Klakocar Zupancic, avuga ko amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ariko rukabasha kwiyubaka, aribyo byatumye icyo gihugu cyifuza kugirana umubano ukomeye n’u Rwanda. Hon Mukabalisa Donathile na mugenzi we Hon Zupancic Hon Zupancic avuga ko kuba u Rwanda rwimakaje guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, amahoro n’ituze, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ari bimwe byahuza u Rwanda na Slovenia, kuko ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho […]

todayApril 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%