Nyuma y’uko uko mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu Umudugudu wa Musengo, hatoraguwe umurambo w’umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, amakuru avuga ko bamwe mu bamwishe batangiye gutabwa muri yombi, ndetse batanga n’amakuru ku kagambane kabaye ngo yicwe.
Umwe mu bakekwa bavuga ko asanzwe akora umwuga wo kogosha aho ku Kivumu, bivugwa ko ari we wabaye uwa mbere mu kwijyana kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko ari we wishe nyakwigendera.
Uwo wijyanye kuri RIB ngo yanatanze amakuru ku bo bafatanyije kwica mwarimu Charles Karoro Muhirwe, bituma hafatwa abandi bantu babiri ubu bafungiye i Muhanga cyangwa i Kigali.
Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko uwishe nyakwigendera, yavuze ko yari yemerewe guhabwa amafaranga ibihumbi 300frw y’ikiguzi cy’ako kazi, ariko aba ahawe ibihumbi 70frw akazongerwa andi arangije icyo gikorwa.
Uwatanze akazi ko kwica nyakwigendera ngo yabitewe no kuba yaramutwaye isoko rya Farumasi batavuga iyo ari yo, hakaba n’abavuga ko nyakwigendera yaba yaratwaye umugore w’umuturanyi, we akaba yaramugambaniye hatanzwe miliyoni eshatu ngo yicwe.
Amakuru kandi avuga ko abakekwaho ibyaha baba bafitanye ibibazo ku buryo harimo abashinjwa ibinyoma.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO, buratangaza ko bitarenze muri uyu mwaka abanyamuryango batangira gukoresha amakarita mpuzamahanga yo kubitsa no kubikuza, mu rwego rwo kuborohereza igihe bari mu mahanga. Abanyamuryango ba Muganga SACCO bagiye gutangira gukoresha amakarita mpuzamahanga Ni nyuma y’uko iyi koperative imaze igihe cy’umwaka umwe gusa, itangiye gukora nk’ikigo cy’imari cyemewe na Banki nkuru y’Igihugu (BNR), kuko batangiye bakora nk’ikimina cyo kubitsa no kugurizanya gihuriwemo n’abakozi ba Leta […]
Post comments (0)