Umuryango utuye mu Kagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uratabariza umwana wawo w’imyaka itandatu, wafashwe n’indwara idasanzwe ku itako, ababyeyi be baramuvuza kugeza ubwo ubushobozi bari bafite bubashiranye adakize.
Ayingeneye nyina w’uwo mwana ati “Kaje ari agaheri gato kangana n’impeke y’ururo nkabona ndimo kumwoza sinabyitaho, mu minsi mike kaba kanganye n’impeke y’ikigori, birazamuka tubonye binganye nk’igi tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Shingiro”.
Arongera ati “Mu kigo Nderabuzima bamuhaye imiti tuyimuhaye bikomeza kwanga turamugarura, ari nabwo batwohereje mu bitaro bya Ruhengeri, baramubaga ibyarimo babikuramo tumusubiza mu rugo”.
Ndayisaba Innocent, ise w’umwana avuga ko bakimara kumugeza mu bitaro bya Ruhengeri bakamubaga, nyuma y’amezi abiri inkovu ngo yongeye kubyimba, ari nabwo bamugaruye mu bitaro bya Ruhengeri birinda kongera kumubaga, kugeza ubwo yoherejwe i Kigali mu bitaro atibuka neza izina kuko ngo riri mu cyongereza.
Ati “Mu bitaro bya Ruhengeri baramubaze nyuma yaho yorohewe turataha, bigeze nyuma inkovu irabyimba ndagaruka, bavuga ko batakongera kumubaga mu gihe hatarashira imyaka itatu abazwe, ndataha. Byakomeje kwanga ngaruka mu bitaro bya Ruhengeri banyohereza mu bitaro by’i Kigali ngo byitwa Mediheal”.
Arongera ati “Twamugejeje muri ibyo bitaro bamukorera ibizamini, bambwira ko ibisubizo nzabisanga mu bitaro bya Ruhengeri ku itariki 03 Mata 2023, none ndaje bambwira ko ukuguru bazaguca”.
Uwo muryango urasaba ubufasha bwo kuvuza uwo mwana, nyuma y’uko ubushobozi bari bafite bwarangiye, aho bamaze kugurisha isambu bahingaga ndetse n’igitari, ari naho bahera basaba umugiraneza wese kubafasha mu bihe bitoroshye barimo, byo kuvuza umwana no gutunga abandi batatu basize mu rugo.
Ayingeneye ati “Ikintera agahinda, niba Imana izamwisubiza ntabwo mbizi gusa n’uko igiye kuzamwisubiza adusize mu bukene, kandi niba ari iyo kumukiza idutabare kare. Nk’ubu dusize abandi bana batatu mu rugo, twibaza niba Imana ihari, cyangwa niba itaramushyira kuri lisiti yayo ngo imukize bikatuyobera”.
Abagize inteko ishingamategeko ya leta zunze ubumwe za Amerika batesheje agaciro ibisabwa na ambasade y’u Bushinwa, basaba ko badakwiye kwakira Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, uri mu rugendo muri California. Umutwe w'abagize inteko ishingamategeko 17 bagizwe n’abo mu ishyaka ry'aba repuburikani hamwe n’abademokrate baherekeje umuyobozi wabo Kevin McCarthy mu biganiro yagiranye na Perezida wa Taiwan byabereye mu mwiherero. Ibyo biganiro byabereye mu isomero ry’ibitabo ryitiriwe Ronald Regan riri i Simi […]
Post comments (0)