Inkuru Nyamukuru

Ntibisanzwe: Muri Nigeria isake yatsinzwe urubanza rwo gusakuriza abaturanyi

todayApril 6, 2023

Background
share close

Muri Nigeria, Urukiko rwategetse ko kuri uyu wa Gatanu isake ibagwa nyuma y’uko abaturanyi batanze ikirego ko ibasakuriza, nkuko ibitangazamakuru byaho byabitangaje.

Urukiko rwo mu mujyi wa Kano mu majyaruguru ya Nigeria rwatangaje ko iyo sake ibangamiye abaturanye na yo kubera kubika kwayo kwa buri kanya, nkuko byatangajwe n’urubuga rwa Premium Times. Abaturanyi babiri bavuze ko bibabuza gusinzira.

Yusuf Muhammed, umwe muri abo baturanyi bayo, yabwiye urukiko ko kubika ubutaruhuka kw’iyo sake ari uguhonyora uburenganzira bwe bwo gusinzira mu ituze.

Nyir’iyo sake, Isyaku Shu’aibu yabwiye urukiko ko yaguze iyo sake ayiteganyiriza kuyirya ku wa Gatanu Mutagatifu, asaba ko urukiko rumwihanganira kugeza kuri uwo munsi mutagatifu ku bakristu akazaba ari bwo ayibagira umuryango we.

Umucamanza Halima Wali yemeye ubwo busabe, ariko amwihanangiriza ko agomba kuyibuza kugendagenda muri ako gace no kubangamira abahatuye.

Urukiko kandi rwamubwiye ko naramuka adakoze ibyo rwategetse azabihanirwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINAGRI yiyemeje guhangana n’ikibazo cy’igabanuka ry’ubuso bw’ubutaka bwo guhinga

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko mu ngamba Igihugu gifite zo kongera umusaruro, harimo no guhagarika igabanuka ry’ubuso bw’ubutaka bwagenewe guhinga. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’urugendo Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Kenya, bagiriye mu Karere ka Bugesera, aho basuye Kaminuza y’Ubuhinzi ya RICA, ku wa Gatatu tariki 5 Mata 2023. Minisitiri Musafiri avuga ko ikibazo […]

todayApril 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%