Televiziyo yari yikoreye yayituye hasi arirukaAmakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko icyo gisambo kitaramenyekana umwirondoro, cyahuye n’abapolisi bacungaga umutekano mu masaha ya sa kumi za mu gitondo, kuri uyu wa 08 Mata 2023.
Televiziyo yari yikoreye yayituye hasi ariruka
Uwo muntu wari wikoreye umufuka agikubita amaso abapolisi ngo yawuruye hasi ariruka, barasa hejuru ngo ahagarare maze akomeza kwiruka, niko kumurasa ahita apfa, barebye ibyo yari yikoreye basangamo televiziyo n’ibyo bikoresho yifashishaga mu kwiba no guhohotera abaturage.
Nshimiyimana avuga ko kurasa uwo muntu bitari bigambiriwe, kuko n’ubundi hari benshi bafatwa bagakurikiranwa mu nzego z’ubutabera.
Agira ati “Ntabwo ari muri gahunda yo kurasa amabandi kuko hari benshi bafatwa kandi ntibaraswe, bagashyikirizwa ubutabera bakagororwa bagasubira mu muryango Nyarwanda, uwo na we iyo atiruka yari gufatwa ntaraswe”.
Nshimiyimana avuga ko hatahise hamenyekana aho iyo televiziyo yari yibwe, ariko bigaragara ko kuba uwari uyifite yahisemo kuyita akiruka, yari ayibye kuko yanasanganwe ibikoresho bisa nk’ibifatanwa andi mabandi.
Asaba abatuge gukomeza kuba maso bakaranga aho abakekwaho ubujura batuye, kuko baba bacumbitse mu ngo zabo, kugira ngo bahashywe kuko muri iyi minsi abaturage bakomeje kwinubira kwibwa kenshi n’abajura, bigaragara ko babaye benshi mu mujyi wa Muhanga.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye aharasiwe uwo muntu, bavuga ko aho hantu hakunze kwibirwa abantu benshi, bamburwa amatelefone n’ibindi bintu bafite mu masaha y’ijoro.
Mukarugambwa Marie Louise utuye mu Rugarama, avuga ko ubujura bumeze nabi kuko no ku manywa ibisambo byigabiza ingo z’abaturage, akishimira kuba umwe muri bo yarashwe ko yenda abandi bashobora kugira ubwoba.
Ibikoresho uwarashwe yari yitwaje
Ndayambaje Twamugize utuye mu Mudugudu wa Rutenga, avuga ko usanga amabandi yirukankana abantu nijoro hafi y’aho, kuko ngo mu minsi mike ishize umukobwa ucuruza mituyu bamwambuye agakapu ke atabaje abahuruye amabandi abatema mu mutwe.
Mwizerwa Eric watanze ubuhamya mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku rwibuto rwa Kigali ruri ku Gisozi, yavuze ibihe bigoye yanyuzemo, asobanura uko byamusabye kubeshya abari bagiye kumwica ko ari Umuhutu, ku bw’amahirwe ararokoka. Mwizerwa Eric yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga yari umwana usoje amashuri abanza, akaba yarabanaga n’umuryango we mu cyahoze ari Komini Bicumbi muri Rwamagana. Mbere y’uko Jenoside iba, Mwizerwa yavuze […]
Post comments (0)