Abarokokeye Jenoside mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, by’umwihariko mu Murenge wa Shyorongi na Rusiga, baremeza ko interahamwe yari yariyise Pirato yamaze benshi, hakaba hataranamenyekanye irengero ryayo.
Ni mu buhamya bwatangiwe ku mugezi wa Nyabarongo waroshywemo inzirakarengane zitabarika z’Abatutsi bahazaga bashaka kwambuka bahunga, kuri uwo mugezi akaba ariho Akarere ka Rulindo katangiriye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Rusiga, banunamira imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Rutonde.
Uwo mugabo ngo witwa Pirato batigeze bamenya irengero rye, yakoraga ibishoboka byose ibitero by’interahamwe akabigaragaramo, akaba ari na we watangizaga igikorwa cyo kwica nk’uko abenshi bagiye babivuga mu buhamya.
Mukarubibi Epipanie warokotse ati “Pirato yari interahamwe ikabije, yari ateye ubwoba, twari duturanye amazina ye ni Nzakamwita Cyprien, aho yageraga nta Mututsi wasigaraga! Ni na we watangizaga igikorwa cyo kwica aho yabaga yitwaje intwaro zirimo inkota nini, yabanzaga kubara gatatu ubwo akaba atangije ubwicanyi”.
Pirato yagarutsweho kandi na Murebwayire Alphonsine, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo, aho ngo yari ku ruhembe rw’abagize uruhare mu kumarira Abatutsi muri Nyabarongo.
Ngo Abatutsi baroshywe muri Nyabarongo ni ababaga barokotse ubwicanyi bwaberaga mu misozi y’Umurenge wa Rusiga, ngo Pirato wari wariye karungu yabwiye Abatutsi ko arangiza kubara gatatu bose bageze mu mugezi, utarabikora akamwica urubozo akoresheje inkota yabaga yitwaje.
Yagize ati “Hejuru ku musozi wo ku rwibutso rwa Rusiga mu Murenge wa Rusiga, aho bamwe babiciraga hari abarokokaga bakaza ku mugezi wa Nyabarongo, aho babaga bazi ko babasha kwambuka bakagana hakurya ariko ntabwo byakunze, abajyaga mu rufunzo barabahigaga bubi na bwiza”.
Arongera ati “Pirato wari mu nzego zitandukanye za Serire yari interahamwe ruharwa, akigera ku mugezi wa Nyabarongo n’inkota ye nini cyane yitwazaga, nk’uko yari abimenyereye yabwiye Abatutsi bahahungiye ati ngiye kubara gatatu, uraba ataragwa mu ruzi ndahita mwicisha iyi nkota, aratangira arabara. Akirangiza rimwe bamwe bahitaga bibira mu mazi, akirangiza kubara uwabaga atijugunye mu mazi yahitaga amwica”.
Depite Mukayijore Souzane witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko kwibuka Abatutsi bishwe ari umwanya wo kubaha icyubahiro, asaba abarokotse Jenoside gukomera kuko bafite Igihugu.
Ati “Kuba twibutse abajugunywe muri uyu mugenzi wa Nyabarongo, ni igikorwa cyiza, bumve ko nabo tubibuka, tubunamire tubasubize agaciro bambuwe n’inkoramaraso. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ‘impore’, ni mukomere mutwaze kuko mufite Igihugu, gukomera kwanyu ni uguhesha ishema abishwe bazira uko bavutse, babona ko tubafite ku mutima kandi ko ikivi basize tugomba kucyusa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yashimiye abarokotse Jenoside ku butwari bakomeje kugaragaza bwo kuticwa n’agahinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith
Yavuze ko mu nzibutso icyenda za Jenoside ziri mu Karere ka Rulindo zishyinguyemo imibiri 19,141, bagiye kuzihuza zikaba esheshatu arizo urwa Rutonde, Mvuzo, Rusiga, Mbogo, Remera n’urwa Busizi.
Urwibutso rwa Rutonde nirwo rubitse amateka arimo ay’Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo, aho rushyinguwemo imibiri 617, Umuyobozi w’akarere yemeza ko bagiye kwiga uburyo bakubaka ikimenyetso ndangamateka ya Jenoside ku mugezi wa Nyabarongo.
Televiziyo yari yikoreye yayituye hasi arirukaAmakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko icyo gisambo kitaramenyekana umwirondoro, cyahuye n’abapolisi bacungaga umutekano mu masaha ya sa kumi za mu gitondo, kuri uyu wa 08 Mata 2023. Televiziyo yari yikoreye yayituye hasi ariruka Uwo muntu wari wikoreye umufuka agikubita amaso abapolisi ngo yawuruye hasi ariruka, barasa hejuru ngo ahagarare maze akomeza kwiruka, niko kumurasa ahita apfa, barebye ibyo yari […]
Post comments (0)