Inkuru Nyamukuru

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa ONU zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

todayApril 10, 2023

Background
share close

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye tariki 7 Mata 2023, ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda kiri i Tomping mu murwa mukuru wa Juba, witabiriwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo, abayobozi mu ngabo z’amahanga ziri mu butumwa bwa ONU, abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye, abo muri UNMISS, ndetse n’Abanya-Sudani y’Epfo.

Mu ijambo rye, Joseph Rutabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo, yasobanuye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biha amahirwe Abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange guhagurukira hamwe no gukura amasomo ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, urwangano, no gukumira ko Jenoside izabaho mu gihe kizaza.

Victor Fassama wavuze ijambo mu mwanya w’Umuyobozi uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashimye uburyo Abanyarwanda bahagaze bagashikama nyuma y’amateka mabi y’umwijima banyuzemo n’intambwe bateye mu kongera guharanira kugera ku mahoro arambye, umutekano n’amajyambere.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, i Malakal nazo zateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ni ibikorwa byaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, mu rwego rwo kwibuka abishwe bunyamaswa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abari bitabiriye uyu muhango beretswe filime mbarankuru isobanura amateka n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu muri Sudani y’Epfo, ndetse n’abayobozi mu ngabo na Polisi bo mu bindi bihugu bari mu butumwa bwa UNMISS.

Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga byabereye no muri Santarafurika.

Ku Cyumweru tariki 09 Mata 2023, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa ONU (MINUSCA), mu Burasirazuba bwa Santarafurika, mu Ntara ya Haute-Kotto, Umujyi wa Bria, na zo zifatanyije n’abandi basirikare bo mu bindi bihugu ndetse n’abayobozi muri ako gace kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abicanyi badutegetse gucukuza imyobo amazuru (Ubuhamya)

Mu nzira itoroshye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo ubwo bahigwaga, yaranzwe n’iyicarubozo haba mu bibi bakorerwaga ndetse no mu magambo babwirwaga. Ashimira Inkotanyi zabatabaye Ni na byo byabaye kuri Mukakibibi Epiphanie wo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, warokotse Jenoside ubwo yari afite imyaka 23, aho mu muryango w’abantu icyenda harokotse babiri, ababyeyi be bicanwa n’abavandimwe be batanu. Ni umubyeyi ugaragaza ugukomera nyuma […]

todayApril 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%