Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo y’igihembwe cya gatatu, guhera tariki ya 15 Mata 2023 kugeza ku ya 18 Mata 2023.
Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:
Ku wa Gatandatu tariki 15/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku Cyumweru tariki ya 16/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira
Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru Rwamagana na Kayonza mu Nara y’Iburasirazuba
Ku wa Mbere tariki ya 17/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kabiri tariki ya 18/4/2023 Ku wa Mbere tariki ya 18/4/2023 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Nyarugenge Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali Muhanga na Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
Inzego z’ibanze zirasabwa gukangurira ababyeyi mu midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo abageza ku ishuri.
Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri, no gukurikirana ababyeyi ko basubirije abana ku mashuri ku gihe.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abahagurkira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya ULK Kigali ku Gisozi, zibajyana ku mashuri yabo.
Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amanywa Stade izaba ifunze, nta mu nyeshuri uzaba wemerewe kuza nyuma y’izo saha yavuzwe haruguru.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu nda, aramukomeretsa. Byabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro Abaturanyi b’urwo rugo batabaye basanga uwo […]
Post comments (0)