Inkuru Nyamukuru

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

todayApril 18, 2019 50

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakora byose bishoboka iyo igihugu gifite umutekano, abasaba kubigiramo uruhare.
Yabivuze nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya. Umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019.
Abo bayobozi ni Lt Gen. Jean Jacques Mupenzi uherutse kugirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Hitiyaremye Alphonse uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Rukundakuvuga Francois Regis nawe uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Tugireyezu Venantie wagizwe umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, hamwe na Ndoriyobijya Emmanuel uherutse kwinjira mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite nk’umudepite.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kurinda umutekano nta kibazo tubifiteho, hasigaye amajyambere – Gen Murasira

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mata Ministre w’ingabo Maj Gen Murasira Albert yatangije ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’Urwanda ku bufatanye n’abaturage bizwi nka CITIZEN OUTREACH PROGRAMS. Mu mugi wa Kigali ibi bikorwa byatangirijwe I Karama mu karere ka Nyarugenge, ahacukuwe umuyoboro w’amazi ureshya na km 3.8, uzageza amazi meza mu mudugudu w’icyitegererezo urimo kubakwa muri uyu murenge wa Kigali . Umva inkuru irambuye hano:

todayApril 17, 2019 28

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%