Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yaguye mu bitaro nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi

todayApril 18, 2023

Background
share close

Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga.

Byabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, aho uwo mugabo yagendaga muri ayo masaha, ageze ahitwa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura, ahura n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane.

Mu gitondo nibwo abaturage basanze aryamye mu muhanda, batanze amakuru bamujyana mu bitaro, akigerayo ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, mu makuru yatangarije Kigali Today yagize ati “Ni umugabo watemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, ahagana saa saba z’ijoro bamusiga aho mu muhanda”.

Arongera ati “Amakuru y’uwo mugabo tutaramenya umwirindoro we, tukimara kuyamenya ko bamukomerekeje akaba ari mu muhanda, twamujyanye kwa muganga, tukimugezayo yitaba Imana”.

Uwo muyobozi aravuga ko abaturage bakomeje gushyira mu majwi umwe mu bashumba baragirira inka muri ako gace.

Ati “Turacyabikurikirana kuko hari undi twasanze kwa muganga bagomba kuba bahuye, bishoboka ko ari we bagomba kuba baratemanye. Inzego zirakurikirana zigendeye uko bahuye n’aho bagiye bahurira, ni umushumba na we twamusanze kwa muganga”.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abafitanye ibibazo bakagana inzego z’ubuyobozi, ati “Ubutumwa twatanga ni ugusaba abantu kwirinda ubugizi bwa nabi, niba bafite ibibazo bakirinda kwihanira, ahubwo bakabigeza mu nzego z’ubuyobozi zikabafasha”.

Arongera ati “Ndabasaba kandi gukomeza gucunga umutekano batanga amakuru, mu kurinda abo bose b’ibisambo biri hirya no hino, natwe abayobozi tuba ducungira hafi ngo bafatwe”.

Ibyo bibaye nyuma y’ibyumweru bitarenze bitatu, aho hantu batemeye uwo mugabo hamburiwe umushoferi wari utashye iwe, aho yahuye n’abajura batanu bitwaje imihoro, bamwambura telefoni ebyiri n’amafaranga ibihumbi 95, Polisi ikaba yarahise ifata abashumba babiri bakekwaho kwambura uwo mushoferi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame muri Guinea-Bissau yambitswe umudari w’ikirenga

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, tariki ya 17 Mata 2023, yambitse Perezida Paul Kagame umudari w’ikirenga wo muri icyo gihugu witwa ‘Amílcar Cabral Medal’, uhabwa Abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau. Amílcar Cabral Medal ni umudali uhabwa abakuru b’ibihugu b’inshuti z’akadasohoka n’u Rwanda. Utangwa ku wo igihugu kibonamo kuba uw’ingirakamaro bitewe n’ubucuti bafitanye. Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yageze muri Guinea-Bissau, avuye muri Benin ndetse anakomereza […]

todayApril 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%