Igisirikare cya Sudani hamwe n’umutwe w’abasirikare barwanya ubutegetsi bemeye gushyira ibirwanisho hasi mu gihe cy’amasaha 24.
Ibitangazamakuru byandikanmu cyarabu byatangaje ko ayo masezerano atangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa kabiri.
Kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize mu Murwa Mukuru wa Sudani, Khartoum humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye, mu ntambara ikaze yashyamiranyije ingabo za Leta ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan na RSF iyobowe Mohamed Hamdan Daglo.
Gen Abdel Fattah al-Burhan ni we uyoboye igihugu, yungirijwe n’umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Daglo.
Ubushyamirane hagati y’iyo mitwe y’abasirikare yatumye ibice by’igihugu bitandukanye bijya mu kaga. Abanyasudani babarirwa muri za mamiriyoni batuye mu murwa mukuru Khartoum bamaze imisi bihishe mu mazu yabo mu gihe abandi baguye muri iyo ntambara.
Kuri uyu wa kabiri Ambasaderi wa Amerika muri Sudani yatangaje ko imodoka zikurikirana za Ambasade ya Amerika zarashweho amasasu. Ibyo byabaye ubwo ambasaderi yarimo akora ibishoboka kugira impande zihanganye zishyire Intwaro hasi.
Icyo gitero cyagabwe ku banyamerika ejo ku wa mbere kije gukurikira ubugizi bwa nabi bwakorwe ku rugo rw’uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’igitero cyagabwe ku rugo rwa Ambasaderi wa Norvege. Ibyo bitero byose bikaba bigaragaza ko ubushyamirane bikomeje gufata indi ntera.
Umuryango w’abibumbye, UN kugeza ubu watangaje ko abantu 185 bamaze guhitanwa n’ubu bushyamirane, abandi 1800 barakomereka kuva intambara yarangira ku wa gatandatu.
Post comments (0)