Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali wongeye gusobanura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi

todayApril 19, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba.

Abagenzi baracyamara umwanya munini bategereje imodoka, banazibona zikabatwara mu buryo butabanogeye aho bamwe bagenda babyigana bahagaze hejuru y’abicaye

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yavuze ko hari imodoka zigeze kongerwa ku zari zihasanzweho ariko ngo zabaye nke cyane.

Rubingisa yagize ati “Ntabwo byakemuye ikibazo murabizi ko hari icyuho cya bisi zigera kuri 305 zigomba kongerwamo, hari iziri gushakishwa. Ubundi gahunda dufite ni iyo kuzana izikoreshwa n’amashanyarazi kugira ngo tugende tugabanya kwangiza ibidukikije cyane cyane uyu mwuka duhumeka”.

Rubingisa avuga ko iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA) n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bikaba ari byo birimo gufasha Umujyi wa Kigali hamwe n’abikorera kwagura amarembo kugira ngo hazemo abandi bashoramari babishoboye ariko ngo harimo n’abo Leta izazanamo.

Rubingisa avuga ko kugira ngo iyi gahunda inozwe harimo gushakwa aho izo modoka z’amashanyarazi zigomba kujya zisharijwa.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali mu kiganiro n’abanyamakuru

Nta gihe ntarengwa uyu muyobozi yatangaje ko imodoka zizabonekera n’ubwo mu nama zihuza inzego nkuru z’Igihugu ikibazo cyo gutwara abantu kitajya kiburamo.

Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2023, Urugaga rw’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR) rwavuze ko imodoka zigera kuri kimwe cya kabiri cy’izari zisanzwe mu muhanda zari zaraparitswe kubera kubura ubushobozi bwo kuzisana.

Hagati aho kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko hari ubugenzuzi bwakozwe kugira ngo bisi zitwara abana b’abanyeshuri na zo zibe zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

DIGP Sano yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique. Abapolisi bahawe impanuro bari mu matsinda abiri, RWAFPU II-8, rigizwe n’abapolisi 180 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa, biteganyijwe ko bazahaguruka I Kigali, kuri uyu wa […]

todayApril 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%