Umujyi wa Kigali wongeye gusobanura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba. Abagenzi baracyamara umwanya munini bategereje imodoka, banazibona zikabatwara mu buryo butabanogeye aho bamwe bagenda babyigana bahagaze hejuru y’abicaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yavuze ko hari imodoka zigeze kongerwa […]
Post comments (0)