Inkuru Nyamukuru

Ibirayi bya Kinigi ntibigomba kurenza 460Frw ku kilo

todayApril 19, 2023

Background
share close

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagabanyije igiciro cy’ibirayi, umuceri n’ifu y’ibigori, aho ibirayi byitwa Kinigi byavuye ku mafaranga 700Frw ku kilo(kg) bikaba bigomba kutarenza amafaranga 460Frw/kg.

MINICOM ivuga ko igenzura yakoze ku masoko riyigaragariza ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro bagamije kubona inyungu nyinshi.

Umucuruzi w’ibiribwa witwa Muhire Damascène avuga ko hari abakiriya bari bamaze gucika ku birayi bitewe n’uko batagishoboye kubyigondera, aho ikilo cy’ibirayi byitwa Kinigi ku masoko nka Kimironko, Nyabugogo na Gisozi ari amafaranga 700(Frw).

Muhire avuga ko ibirayi bya Kinigi bigurishwa 700Frw/kg ariko byaranguwe 600Frw/kg, ibyitwa Kirundo bigurishwa amafaranga 540Frw/kg byaranguwe kuri 520Frw/kg, ibyitwa Rwangumi bikaba 520Frw/Kg, ibyitwa Kibuye(ari na byo bihendutse cyane bikagurwa amafaranga 500Frw.

Muhire yagize ati “Ibirayi birahenze, birahenze cyane, abantu benshi bari bamaze kubicikaho burundu”.

Ibiciro bishya by’ibirayi nk’uko MINICOM yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, ni uko ikilo cya Kinigi kizajya kivanwa ku muhinzi kirangurwa amafaranga 400Frw/kg, kikazagera ku isoko kigurishwa amafaranga 460Frw/kg.

Ibirayi bya Kirundo birarangurwa 380Frw/kg bigurishwe 440Frw/kg ku masoko, ibyitwa Twihaze birarangurwa 370Frw/kg bigurishwe 430Frw/kg, ibya Peko birarangurwa kuri 350Frw/kg bigurishwe kuri 410 Frw/kg.

MINICOM kandi yasohoye itangazo rimenyesha Abaturarwanda bose ko yakuriyeho umuceri n’ifu y’ibigori (kawunga) umusoro ku nyongera-gaciro (VAT/TVA), kugira ngo igiciro cyabyo nacyo kigabanuke.

Kubera iyo mpamvu ikilo cy’ibigori bihunguye kiragurwa amafaranga 500, ikilo cya kawunga ni 800Frw, ikilo cy’umuceri wa Kigori ni 820Frw, ikilo cy’umuceri w’intete ndende ni 850Frw, ikilo cy’umuceri wa Bismati kikaba amafaranga 1,455(Frw).

Ibiciro bya kawunga n’umuceri na byo byari byatumbagiye kuko ikilo cya kawunga yitwa Gashumba cyari kimaze kugera ku mafaranga 1300Frw/kilo(kg).

Kawunga yitwa Mugurusu na yo ubu iragurwa 1200Frw/kg, mu gihe ikilo cy’umuceri cyari kimaze kugera ku mafaranga 1,200Frw (uwa Kigori) umutanzaniya ukagurwa 2,000Frw/kg.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida wa FERWAFA yeguye

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye. Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, yatangaje ko yeguye ku nshingano yari yaratorewe. Muri iyi baruwa y’ubwegure bwa Nizeyimana Olivier yayishyikirije abanyamuryango, yavuze ko afashe icyo cyemezo kubera impamvu ze bwite. Yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye, nsanga […]

todayApril 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%