Inkuru Nyamukuru

Indirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ ntabwo yahimbiwe umukobwa – Amateka ya Rodrigue Karemera

todayApril 19, 2023

Background
share close

Indirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ ya nyakwigendera Rodrigue Karemera, abantu benshi bibwiraga ko yayihimbiye umukobwa kubera amashusho ya videwo (clip) yacaga kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda, arimo umukobwa batemberana mu busitani nyuma bagasezeranaho ku kibuga cy’indege.

Rodrigue Karemera (1957 – 1994)

Nyamara mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, umuvandimwe wa Rodrigue Karemera witwa Nkubito Charles, avuga ko iyo ndirimbo yayihimbiye umusore wari inshuti ye magara witwaga Kabasha Edmonds biganye amashuri yisumbuye, akaza kwitaba Imana bakiri abasore.

Amashuri abanza Rodrigue yayigiye i Rwamagana muri St Aloys, akomereza ayisumbuye i Zaza mu iseminari, ariko ageze mu mwaka wa kane mu 1973, Habyarimana amaze gufata ubutegetsi, yamenesheje abanyeshuri b’Abatutsi, Rodrigue na Kabasha bahungira i Burundi ari naho bakomereje amasomo.

Indirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ Rodrigue yayihimbye amaze igihe kinini yaragarutse mu Rwanda, abantu benshi bagakeka ko yaba yarayihimbiye umukobwa runaka, ariko umuvandimwe we yavuze ko yayihimbiye inshuti ye biganaga, waje kwitaba Imana azize urupfu rusanzwe.

Nkubito ati “Iriya ndirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’, ni mugenzi we yaririmbaga witwa Kabasha Edmonds biganaga i Zaza, bakaza guhungira mu Burundi mu 1973. Kabasha ariko yaje kugaruka mu Rwanda asubira iwabo i Rwamagana, aho yaje kwitaba Imana azize urupfu rusanzwe.”

Rodrigue we yagarutse mu Rwanda ahagana mu 1976 abifashijwemo na Musenyeri Joseph Sibomana, amujyana kwiga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda i Butare yifuza ko azaba umupadiri; ariko Rodrigue aza kubivamo ageze mu bufaratiri. Nyuma ni bwo yaje kujya kwiga ibya muzika muri Autriche amarayo imyaka itatu.

Amaze kwinjira mu buhanzi nyirizina, yahimbiye Musenyeri Sibomana indirimbo mu rwego rwo kumushimira ayita ‘Abantu si bo Mana’.

Rodrigue yavutse ari imfura mu bana bane, avukira i Rwamagana mu 1957, ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo ubu ni mu Karere ka Rwamagana. Hasigaye abavandimwe be babiri barimo mushiki we na murumuna we Nkubito Charles, wagiye mu gisirikare cy’Inkotanyi mu 1992 akaza gusezererwa nyuma ya Jenosde.

Rodrigue Karemera n’uwo bashakanye Madeleine Mukarubibi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bicanwa n’imfura yabo Karemera Valère aho bari batuye i Gikondo mu gace kitwa Camp Zaïre, hasigara abana babiri, Bigabo Janvier na mukuru we Iradukunda Valery Karemera, babashije gucika interahamwe mu gitero cyagabwe iwabo ku itariki 20 Gicurasi 1994.

Hagati aho ariko, murumuna wa Rodrigue yavuze ko nyuma ya Jenoside yaje kumenya ko hari undi mwana yabyaye hanze witwa Karemera Patrique, wari warajyanywe mu kigo cy’impfubyi cya Croix Rouge i Goma muri Zaïre, nyuma akaza kugarurwa muri Croix Rouge ya Kacyiru, Nkubito abimenye ajya kumuvanayo ajya kumurera kuko na nyina yishwe muri Jenoside.

Iradukunda Valery Karemera (kera n’ubu)

Iradukunda Valery Karemera ni we waririmbye ‘La Conta’ abandi bita ‘Ihorere Munyana’, mu marushanwa yabereye mu Butaliyani mbere ya 1994 ari kumwe na se Rodrigue. Ubu ari mu Bufaransa hamwe na murumuna we Bigabo Janvier; naho Karemera Patrique wavutse ku wundi mugore ari i Rwamagana ku ivuko rya se.

Rodrigue Karemera yakoze imirimo itandukanye irimo ubwarimu, no mu biro byari bishinzwe gutegura amasomo (Bureau Pédagogique) byari i Remera, aho yari akuriye ishami rya muzika. Ni na ho yahimbiye indirimbo zigishwa mu mashuri abanza zikundwa n’abana cyane ari zo ‘Dore akazuba keza’ na ‘Mbe kanyamanza keza’.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya i Paris idahagaze

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko igiye gutangira gahunda yo gukora ingendo zihuza Kigali na Paris itagize ahandi inyura guhera taliki ya 27 Kamena 2023. RwandAir mu itangazo yashyize hanze rigaragaza ko izo ngendo zizajya zikorwa inshuro eshatu mu cyumweru, bikazafasha abakiliya bava cyangwa bajya i Paris kugira amahirwe yo kugera mu mijyi itandukanye y’i Burayi ari na ko biyegereza ahantu nyaburanga h’Afurika banyuze i Kigali. […]

todayApril 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%