Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi

todayApril 20, 2023

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi ibiri bwatangiye ku ya 17 kugeza ku ya 18 Mata 2023, i Juba mu Karere ka Rajaf Payam, Umudugudu wa Koroch West.

Ingabo z’u Rwanda, muri ubwo bukangurambaga zakoze ibikorwa birimo guhugura abaturage gukora uturima tw’igikoni mu ngo zabo, mu rwego rwo kubafasha kubona imboga mu gutegura indyo yuzuye mu miryango yabo. Banigishije kandi abaturage gukoresha amashyiga yo gutekaho ya kijyambere azwi nka rondereza.

Maj Innocent Rugenerandekwe ushinzwe ubutwererane mu Ngabo z’u Rwanda n’abasivili, aganira n’abaturage, yavuze ko uturima tw’igikoni bubakiwe tugamije kubafasha kurwanya imirire mibi.

Yababwiye kandi ko amashyiga ya rondereza bahawe ari muri gahunda yo kubafasha guteka mu rwego rwo kurengera ibidukikije, no kugabanya ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa abagore mu buzima bwabo bwa buri munsi, iyo bagiye gutashya inkwi.

Umuyobozi w’umudugudu wa Koroch West, Abraham Makuac yashimiye Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda rya Rwanbatt-3 n’ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye (UNMISS) muri rusange, kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze muri Sudani y’Epfo. Yashimangiye ko ubumenyi bahabwa batazabugumana ahubwo bazabugeza no ku bandi baturage babo.

Aya mahugurwa yamaze iminsi 2, yahawe abaturage bagera kuri 114.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%