Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata, abapolisi b’u Rwanda 180 bagize itsinda RWAFPU II-8, riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa, bahagurutse i Kigali berekeza muri Repubulika ya Centrafrique, gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).
Itsinda RWAFPU II-7 basimbuye ryari rimaze igihe cy’umwaka rikorera mu gace ka Kaga-Bandoro mu bilometero bisaga 300 uturutse mu murwa mukuru Bangui, ryasesekaye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba riyobowe n’Umuyobozi waryo wungirije, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi.
Umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wayobowe na Commissioner of Police (CP) Denis Basabose wifurije abagiye urugendo rwiza no kuzasohoza neza ubutumwa bagiyemo.
Yashimiye abapolisi bagarutse mu Rwanda kuba baritwaye neza bagasohoza inshingano zabo mu butumwa, bagaragaza indangagaciro z’u Rwanda batitaye ku mbogamizi bagiye bahura nazo.
Yagize ati “Tubahaye ikaze mu izina ry’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Mwitwaye neza mu kazi mumazemo umwaka, mukomeza gusigasira umuco n’indangagaciro z’igihugu mwari muhagarariye, ubuyobozi burabibashimira.”
Yabasabye kudatezuka bagakomeza kurangwa n’umuhate, disipulini n’ubunyamwuga mu kazi bagiye gukomeza gukora mu gihugu nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.
SSP Niyibizi, waje ayoboye itsinda RWAFPU II-7, yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye kandi ko babyitwayemo neza ku bufatanye na MINUSCA n’izindi nzego ndetse n’abaturage b’imbere mu gihugu bari bashinzwe gucungira umutekano.
Yagize ati: “Twagiye mu butumwa nyuma y’igihe twari tumaze mu mahugurwa, hamwe n’impanuro twahawe n’ubuyobozi biri mu byadufashije kwitwara neza, twigira ku batubanjirije ku bijyanye n’imikorere kandi twibanda ku gushyira imbere disipuline no gukora kinyamwuga, kubahana ndetse no kubaha imico y’abandi twagiye duhurirayo nabo.”
Yavuze ko uretse akazi ko gucunga umutekano, bagiye bitabira n’ ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutera ibiti, kubakira abaturage uturima tw’igikoni, gusuzuma indwara, gutanga imiti y’ubuntu ku baturage batishoboye ndetse no gutanga amaraso yo gufashisha indembe kandi ko abaturage bagiye babyishimira bigatuma barushaho gukunda u Rwanda.
U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA). Andi matsinda atatu asigaye harimo abiri; RWAFPU I na RWAPSU buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140 bakorera mu murwa mukuru Bangui, mu gihe itsinda RWAFPU III naryo rigizwe n’abapolisi 180 rikorera ahitwa Bangassou hafi mu bilometero 725 uturutse Bangui.
Ubuyobozi bukuru bw' Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan (EIDIL FITRI 2023) uzaba ejo kuwa Gatanu tariki 21 Mata 2023. Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, wamenyesheje Abayisilamu bose ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru ku rwego rw’igihugu, rizabera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo. Ubuyobozi […]
Post comments (0)