Inkuru Nyamukuru

U Buholandi: Hatashywe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

todayApril 20, 2023

Background
share close

Mu Buholandi hatashywe ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba arirwo rwa mbere rwubatswe mu Buholandi.

Ni igikorwa cyitabiriwe na ambassaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, Christine Safari, umuyobozi w’umuryango Ibuka mu Buholandi. Gatti Santana, Umuyobozi mukuru w’urwego rwashyiriweho kurangiza imanza z’Inkiko Mpuzamahanga zashyiriweho u Rwanda (IRMCT).

Abandi ni Marcel de Vink, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi ushinzwe ibirebana na politiki ndetse n’abanyarwanda baba mu Buholandi n’inshuti zaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’u Buholandi.

Ni urwibutso rwubatse mu cyanya cy’ubukerarugendo cya Beatrix Park mu mujyi wa Amsterdam.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye kuko ari ahantu abanyarwanda baba mu Buholandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi bashobora kunamira ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Safari Christine, umuyobozi wa Ibuka mu Buholandi, yavuze ko uru rwibutso ari ikimenyetso gikomeye kiganisha kugukura ibikomere n’isanamitima.

“Gutaha uru urwibutso ni intambwe igana ku gukira no gusana imitima yacu kuko uru rwibutso ruduha umwanya wo kwibuka no kubaha abacu twabuze. Bizadufasha Kwibuka ibyabereye mu Rwanda kandi bizigisha abandi, cyane cyane ibiragano bizaza.”

“Kugira urwibutso ni ingenzi cyane muri iki gihe kuko bizadufasha kubungabunga amateka yabazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikadufasha kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’abayihakana, bahora bakwirakwiza ibinyoma harimo no guhakana byimazeyo ko habaye jenoside.”

Madamu Safari yashimangiye ko uri rwibutso ari ikimenyetso cy’uko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buholandi ushinzwe ibirebana na Politiki, Marcel de Vink yavuze ko bishimira kuba mu Buholandi harunatswe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mu myaka myinshi yatambutse.

“N’ubundi ibihugu byacu byakomeje kugirana umubano kuva mu 1994 ndetse na mbere yaho. Nyuma ya jenoside, u Rwanda n’u Buholandi byabaye abafatanyabikorwa mu iterambere.”

Yakomeje avuga ko ntamahoro yaboneka hatabayeho ubutabera kandi ko u Buholandi bwakomeje kuba umwe mu baterankunga nakomeye mu gushyigikira urwego rw’ubutabera mu Rwanda. Kandi ko bazaharanira ko abakoze Jenoside bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Iki gikorwa cyatangijwe no gutaha ku mugaragaro uru rwibutso rwa mbere mu Buholandi ruzifashishwa mu kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hakurikiyeho gushyira indabo ku rwibutso, igikorwa ndetse cyakurikiwe qan’ibiganiro byagarutse kuri uyu muhango wo gutaha urwibutso ndetse nk’uko u Rwanda n’amahanga bakiri mu minsi 100 yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibiganiro byagarutse ku bubi bwayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata, abapolisi b’u Rwanda 180 bagize itsinda RWAFPU II-8, riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa, bahagurutse i Kigali berekeza muri Repubulika ya Centrafrique, gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA). Itsinda RWAFPU II-7 basimbuye ryari rimaze igihe cy’umwaka rikorera mu gace ka Kaga-Bandoro mu bilometero bisaga 300 uturutse mu murwa […]

todayApril 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%