Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abantu 24 baguye mu gitero cy’intagondwa z’Abajihadiste

todayApril 21, 2023

Background
share close

Abantu 24 barimo abasivile b’abakorerabushake mu bikorwa bacunga umutekano, baguye mu bitero bibiri by’abakekwa kuba abajihadiste mu burasirazuba bwo hagati bwa Burkina Faso.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje amakuru byahawe n’abashinzwe umutekano ko imitwe y’iterabwoba yagabye ibitero umudugudu wa Zekézé, mu Karere ka Bittou, hafi y’umupaka wa Togo hamwe na Ghana.

Aya makuru avuga kandi ko izi ntagondwa zirenga icumi nazo zahasize ubuzima ubwo igisirikare cyazaga gutabara. Abashinzwe umutekano, bavuga ko imibare nyayo y’abaguye muri icyo gitero bizatangazwa vuba.

Mu gitondo cyo ku wa gatatu abaturage babarirwa mu magana bo muri ako Karere ka Bittou, bazindukiye mu myigaragambyo, basaba ko hakoherezwa abasirikare gufatanya n’abakorerabushake mu kubacungira umutekano.

Amashyirahamwe adaharanira inyungu avuga ko ibitero nk’ibyo bimaze guhitana abantu barenga 10.000 bagizwe n’abasivile ndetse n’abasirikare. Bavuga kandi ko abantu bangana imiriyoni ebyiri bamaze gukurwa mu ngo zabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bugenge na Siyansi

Perezida Paul Kagame yakiriye Prof. Atish Dabholkar, Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu bijyanye n’Ubugenge n’Imibare (ICTP) baganira ku mikoranire y'iki kigo n’ibindi bigo byo mu Karere harimo na Kaminuza y’u Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter, byatangaje ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023. Perezida Kagame na Prof. Atish, mu biganiro bagiranye byarimo na Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, byibanze […]

todayApril 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%