Inkuru Nyamukuru

Watuvuyemo ariko turacyari kumwe – Musenyeri Mbanda ku rupfu rw’umuhungu we

todayApril 21, 2023

Background
share close

Musenyeri Laurent Mbanda yatanze ubutumwa bw’ihumure nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuhungu we, Edwin Eddie Mbanda, aho yavuze ko n’ubwo yitabye Imana ariko bakiri kumwe.

Musenyeri Laurent Mbanda n’umuhungu we, Edwin Eddie Mbanda

Ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze ubutumwa bugira buti “Watuvuyemo, ariko uracyari kumwe natwe kandi ntuzigera udusiga, kuko umunsi uzagera tukongera guhura”.

Arongera ati “Ikivi usize tuzacyusa, Ndagukunda Eddie”.

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Edwin Eddie Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa GAFCON, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Foley Beach, ni we watangaje iby’urupfu rwe, asaba abandi bashumba gufata mu mugongo umuryango wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda.

Ni urupfu rwatunguranye, kuko nk’uko Foley Beach yabitangaje, yavuze ko uwo muhungu w’imyaka 31 bamusanze aryamye iwe mu nzu yapfuye, hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza ku rupfu rwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abantu 24 baguye mu gitero cy’intagondwa z’Abajihadiste

Abantu 24 barimo abasivile b’abakorerabushake mu bikorwa bacunga umutekano, baguye mu bitero bibiri by’abakekwa kuba abajihadiste mu burasirazuba bwo hagati bwa Burkina Faso. Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, byatangaje amakuru byahawe n'abashinzwe umutekano ko imitwe y’iterabwoba yagabye ibitero umudugudu wa Zekézé, mu Karere ka Bittou, hafi y’umupaka wa Togo hamwe na Ghana. Aya makuru avuga kandi ko izi ntagondwa zirenga icumi nazo zahasize ubuzima ubwo igisirikare cyazaga gutabara. Abashinzwe umutekano, bavuga […]

todayApril 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%