Kuva mu ma saa sita zo ku wa 20 Mata 2023, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangiye imirimo yo kugerageza gutabara abagwiriwe n’ikirombe, hifashishijwe imashini ya Caterpillar imenyerewe mu gukora imihanda, ariko na n’ubu ntibarababona.
Gushakisha uko bagera ahari abaheze mu kirombe birakomeje
Abageze muri iki kirombe babonye iyi mashini igerageza gucukur,a kugira ngo ikureho igitaka cyafunze umuryango winjira ahari abahezemo, bavuga ko hari icyizere ko babashije gukuraho itaka mu maguru mashya basanga abarimo ari bazima, kuko ngo hejuru y’aho bari hashashe urutare ku buryo batekereza ko igitaka kitabagezeho.
Ikindi ngo mu kirombe imbere hagiye harimo ibyumba, hakaba hari n’ahantu hari icyumba cyagutse, ku buryo umwuka duhumeka uramutse ukirimo ntacyo baba babaye.
Ku bijyanye n’ibicukurwa muri iki kirombe, nta n’umwe mu bagikozemo w’i Kinazi uvuga ko azi ibyo bacukuraga, icyakora hari abavuga ko ibyagiye bivamo bizwi n’abatekinisiye bazanye n’umukoresha wabo kuko ab’i Kinazi bakoragamo nk’abayede, basohora igitaka n’amazi gusa.
Uwitwa Eric Nshimiyimana ati “Akazi kacu kari ukuzamura itaka, ariko byari bigeze aho tuzamura n’amazi agenda azamuka mu masoko ndetse n’icyondo kiba kiri hasi.”
Akomeza agira ati “Wazaga ugakora, saa kumi n‘imwe akazi kakarangira, ugahembwa amafaranga ukayatahana”.
Ubundi muri iki kirombe bakoraga basimburana, hakaba abakora ku manywa n’abakora nijoro kandi bose bagatahana amafaranga ibihumbi bibiri, kuko 500 yo bayabahagamo ibyo kurya.
Abageze muri iki kirombe banavuga ko bazatangira kugira icyizere ko abakirimo bakurwamo nibagera ahari urutare, kandi ubwarwo ngo ruri nko kuri metero 50 z’ubujyakuzimu.
Aho bari bageze bacukura ngo ni kure cyane kuko ngo bagereranyije ari nko mu zindi metero zirenga 50, kuko ngo ari ahantu bagenda mu gihe kirenga isaha.
Bavuga kandi ko atari ubwa mbere iki kirombe kigwa kuko hari abavuga ko bibaye inshuro ebyiri abandi eshatu, abandi na bo bakavuga ko ari nyinshi ariko ko bitari bikabije nk’ubungubu.
Eulade Nteziryayo ugituriye ati “Hari igihe ngo umugunguzi wigeze kuriduka ufunga inzira bacagamo, bashakamo indi nzira ku ruhande. Ariko nyine ntabwo byari bikomeye, kuko bahasubiranyije bifashishije ibiti.”
Hari n’abavuga ko cyigeze kugwa n’ubundi ariko ari nta muntu urimo, ku buryo bamaze ukwezi kose bakura itaka ku bwinjiro bw’ikirombe, bakamara n’ukundi bavoma amazi yari yariretsemo.
Kugeza ubu biravugwa ko abaheze mu kirombe ari batandatu harimo abanyeshuri bo kuri GS Kinazi batatu, n’abagabo babiri bo muri Kinazi n’undi umwe wazanye na nyiri ikirombe.
Kugeza ubu abakoze muri iki kirombe bavuga ko batazi uwo bakorera, kandi n’ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bwamaze kumumenya uretse ko butigeze buvuga uwo ari we.
Ku bijyanye n’ibicukurwa muri icyo kirombe, bivugwa ko byapakirwaga mu mifuka, bikajyanwa ari nijoro.
Iki kirombe kiri hepfo gatoya y’inzu nyinshi zituwe n’abantu, kandi no hepfo yacyo, aho umuntu yavuga ko ari nko mu rubavu rwacyo, na ho haratuwe.
Post comments (0)