Guverinoma yagabanyije imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Kagame muri Mutarama uyu mwaka. Urugero, umusoro w’ubutaka washyizwe hagati ya 0-80 Frw uvuye hagati ya 0-300Frw kuri metero kare.
Uyu ni umwe mu mwanzuro w’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 20 Mata 2023.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi rivuga ko iri vugurura ryibanze ku musoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax – CIT), umusoro ku nyongeragaciro (Value Added Tax – VAT) n’umusoro ku byaguzwe (Excise Duty), rigamije koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora , kubahiriza itangwa ry’imisoro no kureshya abashoramari.
Rivuga ko izi ngamba zitezweho ko mu gihe kirambye imisoro ikusanywa izatuma umusaruro mbumbe w’lgihugu (GPO) wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26. lri vugurura kandi ryageze no ku misoro n’andi mafaranga inzego z’ibanze zishyuzaga abaturage ku byangombwa na serivisi zitandukanye.
lmpinduka z’ingenzi
Guverinoma yakuyeho kwishyura TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibiguriwe imbere mu Gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga. lbi bigamije kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.
Umusoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax) – Guverinoma yagabanyije umusoro ku nyungu ku bigo uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%. lbi bizatuma u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu by’Afurika bibereye gushoramo imari.
Umusoro ku byaguzwe (Excise Duty) – Mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri, Guverinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye, birimo ibinyobwa. Urugero, mu buryo bushya bwo gusora, umusoro ku byaguzwe kuri divayi uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge Frw 40.000 ku icupa.
Umusoro ku mutungo utimukanwa n’ubutaka – Hemejwe ko umusoro w’ubutaka ushyirwa hagati ya Frw O na Frw 80 kuri meterokare. lgiciro cyakuwe hagati ya Frw 0 na Frw 300. Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije. Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije. Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 z’Amanyarwanda.
Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa – Uyu musoro uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse, na 2.5% mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse. lcyakora umutungo utarenze miliyoni 5 z’Amanyarwanda ntiwishyura umusoro ku bugure.
Shumbusho Shaban wo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, arembeye mu bitaro bya Byumba nyuma yo gutemwa ikiganza cy’ukuboko kw’imoso kikavaho, ubwo yari atabaye Sebuja wari umaze kwibwa inkoko. Mu makuru Kigali Today yahawe na Bazizane Jeannette, mushiki wa Shumbusho Shaban watemwe ikiganza, yavuze ko Shumbusho asanzwe akora imirimo inyuranye mu rugo kwa Uwimana Felix, umukozi mu ishuri ryisumbuye rya Bwisige. Ngo ubwo Uwimana yari mu mirimo ye […]
Post comments (0)