Indangamuntu zishobora guhindurwa, n’abana bakazihabwa bakivuka
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’Itegeko ryo gutanga indangamuntu nshya z’ikoranabuhanga, zizahabwa abantu bose harimo n’abana kuva bakivuka. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire Iri tegeko rizaba rigenga iyandikwa ry’abaturage muri Sisitemu y’Igihugu y’Indangamuntu-koranabuhanga, mu gihe ryaramuka ritowe rizatuma amakuru aranga buri muntu uba mu Rwanda abikwa muri Sisitemu imwe. Iyi ndangamuntu kandi izatangwa ku muntu bafashe ibipimo ndangamiterere ye, nko gufotora imboni […]
Post comments (0)