Inkuru Nyamukuru

Alain Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi

todayApril 22, 2023

Background
share close

Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva ku wa Kane ari mu maboko y’inzego z’iperereza.

Amakuru y’ifatwa rya Bunyoni yagiye hanze nyuma y’aho ku wa gatatu w’iki cyumweru Leta y’u Burundi yari yatangaje ko batazi aho aherereye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu, I Bujumbura, Minisitiri w’umutekano, Martin Niteretse, yavuze ko ibiro by’umushinjacyaha Mukuru wa Republika birimo kumushakisha. Gusa ariko ntiyasobanuye impamvu nyamukuru y’uko kumushakisha.

Mu gitondo cyo ku wa gatanu, umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, ku mazina y’umukobwa we witwa Darlene Bunyoni, yanditse ubutumwa butabariza Se, ko ari mu maboko y’inzego z’iperereza mu Burundi nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo amakuru ya mbere y’uko Bunyoni ntawe Uzi aho aherereye yamenyekanye. Ndetse abashinzwe umutekano bagiye gusaka Ingo ze zose ntibahamusanga.

Amakuru yahise ajya hanze yavugaga ko Bunyoni ashobora kuba yari yahunze igihugu. Ndetse ko Yaba yari yahungiye muri Tanzaniya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hari abifuza ko yakwitirirwa Stade Amahoro; Menya ibikorwa remezo byitiriwe Perezida Kagame

Uruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akubutsemo mu Burengerazuba bwa Afurika rwamwongereye ibigwi, birimo no kwitirirwa ikindi gikorwa remezo gikomeye. Ni ikiraro yitiriwe muri Guinée-Conakry, kije gisanga umuhanda yitiriwe muri Malawi mu 2007. Kuri ubu hari bamwe batangiye kugaragaza ko bifuza ko na Stade Amahoro irimo kwagurwa yamwitirirwa mu gihe yaba imaze kuzura. Kagame Hotel Ltd, imaze imyaka irenga 15 muri Tanzaniya Perezida Kagame, ni umwe mu bamaze kugira izina […]

todayApril 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%