Inkuru Nyamukuru

RDF yateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora

todayApril 26, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Ingabo z’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwa mbere hagiye gutegurwa amarushwanwa yo Kwibohora mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 29.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 26 Mata 2023, ndetse imikino ya nyuma ikazasozwa ku ya 4 Nyakanga 2023.

Nyuma yo gusoza irushanwa rihuza inzego za gisirikare zitandukanye mu mwaka 2022/2023 ryarangiye ku ya 31 Mutarama 2023, Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Jean Bosco Kazura yasabye ko hategurwa amarushanwa y’igikombe cyo Kwibohora.

Iri rushanwa rizahuza inzego za gisirikare muri RDF mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubusabane, imibanire n’ubufatanye mu ngabo ndetse no kwizihiza umunsi wo kwibohora.

Irushanwa ryo Kwibohora rizaba n’umwanya mwiza wo guhuza no kuzamura ubufatanye nikikoranire hagati y’Ingabo n’abaturage.

Muri iri rushanwa rishya hazakinwa imikino 3 irimo, Umupira w’amagaguru, Basketball na Volleyball.

Iri rushanwa rizatangira ku ya 1 Gicurasi kugeza ku ya 3 Nyakanga 2023, ndetse riikazategurwa mu buryo bwa shampiyona.

Amarushanwa azaba agizwe namakipe 20 azaba agabanyijwe mu matsinda 4.

Ibikombe, imidari n’ibihembo bizatangwa ku ya 3 Nyakanga 2023 umunsi umwe mbere yo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rukumberi: Basabwe gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, avuga ko umuntu uzi ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko akaba atahagaragaza ngo ishyingurwe mu cyubahiro adakwiye ijuru kabone n’ubwo yaba asenga Imana ariyisaba. Yabitangaje tariki 23 Mata 2023, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 87 yabonetse, imyinshi ikaba ari iy’abari abana bato. Uwavuze mu izina […]

todayApril 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%