Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we w’u Burundi

todayApril 27, 2023

Background
share close

Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, bamushyikiriza ubutumwa bwa mu genzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Intumwa z’u Rwanda zakiriwe na Perezida Ndayishimiye

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ku wa 26 Mata 2023, avuga ko iri tsinda ryaturutse mu Rwanda ryakiriwe na Perezida Nkuruziza, bamushyikiriza ubutumwa bwa mu genzi we w’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragenda urushaho kuba mwiza, kuko Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye babigiramo uruhare binyuze mu biganiro byagiye biba hagati yabo.

Ku ya 4 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bitanga icyizere cy’ukuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi, wari umaze igihe urimo agatotsi.

Si Abayobozi b’ibihugu gusa bagiye bagirana ibiganiro, kuko tariki ya 19 Ukuboza 2022 igihugu cy’u Burundi cyohereje intumwa mu Rwanda, mu rugendo rw’iminsi ibiri rugamije gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake.

Perezida Kagame yongeye gushimangira aho umubano w’u Rwanda n’u Burundi ugeze, mu muhango wo kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, wanashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mukore kinyamwuga kandi mugaragaze ubumuntu – IGP Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, ku wa Gatatu tariki ya 26 Mata, yasuye abapolisi bakorera mu Ntara y'Iburasirazuba abasaba ko ibyo bakora byose babikora kinyamwuga kandi bakagira ubumuntu. Ni muri gahunda y’ingendo  ubuyobozi bwa Polisi bukora buri mwaka, hagamijwe gusura imitwe n’amashami ya Polisi atandukanye akorera mu gihugu hose mu rwego rwo kubakangurira kunoza imikorere mu nshingano zabo za buri munsi. Yakiriwe n'Umuyobozi wa Polisi muri […]

todayApril 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%