Inkuru Nyamukuru

Ubushuti bw’u Rwanda na Tanzania bushingiye ku guteza imbere imibereho y’abaturage – Perezida Kagame

todayApril 27, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame avuga ko umubano n’ubucuti bw’u Rwanda na Tanzania, bishingiye imizi ku ntego ibihugu byombi bihuriyeho yo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro we na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan bagejeje ku banyamakuru, muri gahunda y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatangiye muri Tanzania.

Perezida Kagame yageze yageze i Dar es Salaam mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, avuye muri Zimbabwe aho yari yitabiriye inama ya Transform Africa yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika.

Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax wari kumwe n’abandi bayobozi muri iki gihugu.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, ndetse bagirana ibiganiro byabereye mu uhezo, byakurikiwe n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru. Perezida Kagame yagarutse ku mahirwe Afurika ifite yo kuba ifite urubyiruko rw’abakozi, avuga ko ariko hakenewe ko urwo rubyiruko rushyirirwaho uburyo n’aho rukorera habafasha.

Perezida Kagame yavuze ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’imena w’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi no kwihuza, kandi ibi biri mu byo abakuru b’ibihugu byombi baganiriyeho mu biganiro bagiranye mu muhezo.

Perezida Kagame yashimiye ubushake bwa Tanzania mu gukomeza gushyigikira umubano w’ibihugu byombi, no gufasha abaturage b’u Rwanda kwiteza imbere ku buryo bwihuse, ndetse n’amakompanyi yo mu Rwanda agahatana ku isoko mpuzamahanga.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania wamutumiye ngo azasure iki gihugu, kandi ashimira uburyo we n’itsinda bajyanye bakiriwe muri Tanzania.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania nyuma y’uko muri Kanama mu 2021 mugenzi we, Samia Suluhu na we yari yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko rwa Samia, hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibihugu byombi byanasinyanye ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuceri, kawunga n’ibirayi hari aho byabuze nyuma y’igabanywa ry’ibiciro

Nyuma y’aho Leta ifatiye icyemezo cyo kumanura ibiciro by’ibiribwa by’umuceri, kawunga n’ibirayi, hari abacuruzi bahisemo kubyimana, ndetse birinda no kubyereka abaguzi. Biravugwa ko abacuruzi banze gutanga umuceri ku giciro cyashyizweho na MINICOM Mu masoko aho barangura umuceri na kawunga mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bacuruzi bafunguye amaduka ariko uwashakaga kugura ku giciro cyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), abacuruzi baramwihorera. Abo twagerageje kuvugisha bose nta wemeraga kuvugana n’Itangazamakuru, ngo […]

todayApril 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%