Abantu batanu bishwe barashwe n’umugabo yitwaje impunda mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Texas, mu Majyepfo ya leta zunze ubumwe za Amerika.
Amakuru yatangajwe ku wa gatandatu na Televiziyo ya ABC News avuga ko iki gukorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu ndetse ko mu bishwe harimo umwana w’imyaka umunani, kandi ko bose barasiwe mu nzu imwe.
Polisi n’abayobozi bo mu Karere ka San Jacinto kabarizwa muri uwo mujyi wa Cleveland bavuze ko ku Isaa tanu n’igice z’ijoro zo muri ako karere bahawe amakuru y’uko harimo kuba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri ako gace.
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Buhoro, Umudugudu wa Reramacumu, ahagana saa 18h30 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 habereye impanuka, imodoka itwara abagenzi y’ikigo cya Ritco yavaga i Kigali yerekeza Muri Ngororero ifatwa n’inkongi y’umuriro irakongoka. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko abagenzi bose bari bayirimo uko ari 57 ntacyo babaye, bakaba babashije kuvamo bakuramo n’imitwaro […]
Post comments (0)