Inkuru Nyamukuru

Musanze: Barohoye umurambo urongera urabacika

todayMay 1, 2023

Background
share close

Umurambo w’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15, wabonetse mu mugezi wa Mpenge mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza, ariko kubera ubwinshi bw’amazi yamanukaga muri uwo mugezi, bamaze kuwurohora urongera urabacika.

Uwo mwana ntabwo bigeze bamumenya dore ko ngo muri uko kurohora umurambo we basanze isura yamaze kwangirika ku buryo kumenya uwo ari we bitaboroheye.

Uwo mugezi wa Mpenge ukunze kuzura mu bihe by’imvura, dore ko n’amazi y’umugezi wa Cyuve ari wo yirohamo, agateza ibibazo.

Uwo mugezi hari ubwo utwara abantu mu buryo butunguranye, aho amazi aza batayiteze mu gihe aho bari mu mirimo yabo izuba riba riva, bagatungurwa no kubona amazi abiroshyeho.

Ni nako byagendekeye abatuye mu Kagari ka Cyabararika, aho bamaze kubona uwo murambo barawurohora, mu gihe bakiri ku nkengero z’umugezi bategereje abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza, batungurwa no kubona umuvu w’amazi y’uwo mugezi ubatera, bakizwa n’amaguru basiga uwo murambo urongera utwarwa n’amazi, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Chales, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Mu kujya kwirukankana uwo murambo amazi yahise atubana menshi, ndetse atwara umwe muri twe, ariko ku bw’amahirwe avamo ari muzima, uwo murambo wo waducitse duhita dutangira kongera kuwushakisha”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabararika, Nduwayo Chales, yasabye abaturage kwitwararika cyane cyane muri ibi bihe by’imvura,bakajya bakoresha inzira zabugenewe birinda impanuka bashobora guterwa n’uwo mugezi wa Mpenge ukomeje kuzura ugateza ibibazo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Handball: U Rwanda rwegukanye igikombe

Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13 mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania. Abanyarwandakazi bari bishimye nyuma yo gutsinda u Burundi bakaba aba mbere Ni imikino yari yatangiye gukinwa ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023 aho u Rwanda rwatangiye rutsinda runyagiye ikipe y’igihugu ya Djibouti. Abanyarwandakazi ntabwo bahagarikiye aho kuko mu […]

todayMay 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%