Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, habaye umuhango wo gutanga ku nshuro ya gatatu ibihembo bya ‘The Choice Awards’, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rw’imyidagaduro, Bruce Melodie atwara ibihembo bibiri birimo icy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.
Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu byamamare bikomeye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho babanzaga kunyura ku itapi itukura (red carpet).
Bruce Melodie yatwaye ibihembo bibiri, aribyo Indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza yise ‘Funga Macho’, ndetse n’igihembo cy’Umuhanzi w’umwaka mu Rwanda.
Abatwaye ibihembo bitandukanye
Amashusho y’indirimbo y’umwaka (video of the year): Funga Macho ya Bruce Melodie
Uhanga imideli w’umwaka (fashion designer of the year): Joyce Fashion Designer
Umubyinnyi w’umwaka (dancer of the year): Jojo Breezy
Umukinnyi wa filime w’umwaka (actress of the year): Miss Nyambo
Iconic Award: Mukansanga Salima
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza imana w’umwaka (gospel artist of the year): Israel Mbonyi
Uwayoboye amashusho y’indirimbo w’umwaka (video director of the year): Gad
Post comments (0)