Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turkiya yihanganishe u Rwanda n’Abanyarwanda baburiye ababo mu biza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo y’u Rwanda.
Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turkiya yatangaje ko ibabajwe cyane n’ibyago byibasiye u Rwanda aho abantu barenga 100 bahasize ubuzima kubera inkangu n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi ku ya 2 Gicurasi 2023 mu Ntara y’iburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda na yo yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’ibiza ndetse n’ababikomerekeyemo. Kandi yizeye ko u Rwanda ruzabasha guhangana n’ibi bihe bitoroshye.
Umubare w’abahitanywe n’ibiza byibasiye Intara eshatu z’u Rwanda mu ijoro rishyira ku wa Gatatu wageze ku bantu 130 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda.
Kugeza ubu hari abandi bantu batanu baburiwe irengero bakirimo gushakishwa. Abantu 77 ni bo bakomeretse, 36 bakaba bari mu bitaro. Inzu zasenywe n’ibi biza zirabarirwa mu 5,174.
Post comments (0)