Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Czech

todayMay 4, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Vít Rakušan, n’itsinda ayoboye, baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Czech.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, yakiriwe na Perezida Kagame nyuma yo kubonana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko aba bayobozi bagiranye ibiganiro byasinyiwemo amasezerano azateza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi (Taxation Avoidance Agreement), ibi bikaba biri mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Czech.

Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye kandi bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, RDF ku Kimihurura.

Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwa gisirikare n’umutekano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe yayoboye umuhango wo gushyingura abazize ibiza i Rubavu

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Habitegeko François, umugaba w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda bifatanyije n’abaturage n’Akarere ka Rubavu gushyingura Abapfuye 13 bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro tariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023. Mu Karere ka Rubavu abantu 27 byatewe n’imvura bituma yatumye umugezi wa Sebeya wuzura utera abaturage mu ngo usenya […]

todayMay 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%