Uwatawe muri yombi ni umugabo witwa Nyiringango, wari umwarimu mu gihe cya Jenoside aho ku Mubuga, akaba yarabonywe n’umwana wahigwaga icyo gihe yica Abatutsi ku Mubuga, akaba yaratawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, muri Cameroon mu mujyi wa Douala.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Kabanda Callixte, ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, yavuze ko kugira ngo uwo mugabo atabwe muri yombyi byakomotse mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, kuko ari zo zifashishijwe ngo afatwe.
Avuga ko umwana w’umuhungu warimo yihisha abashaka kumwica ku Mubuga mu gihe cya Jenoside, yabonye Nyiringango yica Abatutsi, uwo mwana akomeza guhungana n’izindi mpunzi, bagerana muri Congo Kinshasa, zigiye kumwica arazicika ajya mu kindi gihugu, aza no kugera mu Bufaransa aho yaje no kwinjira igisirikare cyaho.
Avuga ko uwo muhungu yakomeje gushakisha Nyiringango ariko amakuru ye ntiyayamenya, kugeza ubwo yagiraga amahirwe abona umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga, maze bamaze kumenyana amwigiraho inshuti barakundana kugeza igihe bahanye gahunda yo gusurana.
Byabaye ngombwa ko bahana gahunda yo guhurira muri Cameroon, umukobwa amaze kubonana n’umusore bakundaniye kuri (Facebook), amusaba ko yanamwereka ababyeyi, ari nabwo Nyiringango yigaragaje ngo yakire umukwe we agahita atabwa muri yombi.
Agira ati “Urwo ni urugero rugaragaza ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza, n’abandi nka Kagabo Charles na Jacques ku Rutabo, bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Ibi bintu birakora kandi bikoreshejwe neza byagira akamaro mu gufata benshi, kuko uwo yatawe muri yombi ejo bundi”.
Kabanda ahamagarira buri wese ushaka kurwana urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga, mu guhangana n’abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kubikorana ubwenge bwatuma bagera ku ntego aho gusakuza, kuko n’abakwirakiza ingengabitekerezo batagisakuza cyane, kuko ngo bagamije imikorere mishya icecetse, bise (Revolution bucece), igamije gukomeza kubiba urwango mu Banyarwanda.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bakomeje kwamaganwa mu biganiro bitangwa mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, zimwe mu mpamvu zigaragazwa zituma babikora, zikaba zirimo ipfunwe ry’abana bamize ingengabitekerezo y’ababyeyi babo, no kuba abo babyeyi badashaka kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorwe Abatutsi ku Mayara, cyabaye ku wa 30 Mata 2023, Abanyamayaga bitabiriye ari benshi banashyingura mu cyubahiro imibiri 10 yabonetse, n’indi 30 yavanywe mu mva ziri mu ngo z’Abarokotse Jenoside, aho banashimiwe gukomeza kumva ko ababo bashyingurwa hamwe n’abandi mu cyubahiro mu nzibutso.
Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi. Uyu muyobozi n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, […]
Post comments (0)