Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe

todayMay 8, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame ayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yiga ku ngamba za Guverinoma zo guhangana n’inkangu ndetse n’imyuzure biherutse kwibasira ibice bitandukanye by’Igihugu.

Iyi nama kandi iriga uburyo bwo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibyo biza byahitanyeabantu 131 abandi barakomereka ndetse n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo amazu n’imihanda birahatikirira.

Inzego zibifite mu nshingano ndetse na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente bihutiye gusaba abaturage kuva ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bahabwa ubutabazi bwihuse, burimo kuvurwa ku buntu, guhabwa amafunguro ndetse n’aho kuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abagwiriwe n’ikirombe bagishyinguwemo

Nyuma y’uko hemejwe ihagarikwa ry’imirimo yo gukomeza gushakisha abagwiriwe n’ikirombe cy’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, igice cyarimo umwobo abakijyagamo bamanukiragamo cyashyizweho imisaraba n’indabyo, nk’ikimenyetso cy’uko bashyinguwe. Guverineri Kayitesi Alice yitabiriye uwo muhango Uwo muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Guverineri Kayitesi Alice, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse n’ababuriye ababo muri iki kirombe kimwe n’abavandimwe n’inshuti, ndetse n’abaturanyi. Umwe mu baburiye ababo muri iki kirombe, avuga […]

todayMay 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%