Abamaze gupfa kubera imyuzure yibasiye uduce twa Bushushu na Nyamukubi muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo, bose hamwe ubu ni 411.
Delphin Birimbi ukuriye sosiyete svile muri Kalehe yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”
Birimbi avuga ko aba bana, bari mu kigero cy’amezi macye, babonetse kuwa mbere, umwe i Nyamukubi undi i Bushushu. Yemeza ko ababyeyi babo bapfuye.
Nta makuru arambuye y’uburyo aba bana babashije kumara iyo minsi bareremba hejuru y’amazi, ababibonye bavuga ko barerembaga bari ku bisigazwa by’inzu zasenyutse.
BBC ivuga ko mu mashusho y’umwe muri aba ban barokowe yashyizwe kuri Twitter n’umunyamakuru w’i Bukavu, umugore yumvikana avuga ko ikirenge cy’uyu mwana gishobora kwangirika aramutse atavuwe.
Abantu bagera kuri 200 ni bo bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima muri ako gace, inzu z’abaturage zirenga 1,300 zarasenyutse, amashuri, ibitaro, insengero, ibiraro n’ibikorwa remezo byinshi by’amazi nabyo byarangiritse, nk’uko biri mu itangazo rya société civile ya Kalehe.
Leta n’imiryango ifasha barimo gutanga imfashanyo irimo imiti, ibiribwa n’ibiryamirwa, ku miryango yashegeshwe n’ibi biza byakomotse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa kane ushize.
Post comments (0)